Tchad: Inkongi yibasiye ububiko bw’intwaro, bamwe bahasiga ubuzima
Muri Tchad, inkongi yibasiye ububiko bw’intwaro bw’Ingabo z’igihugu, iteza iturika rikomeye ryatangiye mu ijoro ryo ku wa Kabiri rigeza ku wa Gatatu tariki 19 Kamena 2024. Byateje urupfu rw’abantu icyenda, abandi 46 barakomereka mu Mujyi wa N’Djamena, nk’uko byatangajwe na Guverinoma y’icyo gihugu.
![Iyi nkongi yatumye habaho iturika rikomeye rya bimwe mu bikoresho bya Gisirikare Iyi nkongi yatumye habaho iturika rikomeye rya bimwe mu bikoresho bya Gisirikare](IMG/jpg/tcc.jpg)
Iyo mibare y’abishwe n’iyo nkongi ishobora kuzamuka kuko abakomeretse ngo barimo abakomeretse bikabije nk’uko byemejwe na Minisitiri w’Ubuzima wa Tchad ,Abdelmadjid Abderahim.
Ntabwo byasobanuwe niba abapfuye ari abasirikare cyangwa se niba ari abasivili, kandi ibyavuye mu iperereza by’ibanze ngo bigaragaza ko iyo nkongi itaturutse ku bugizi bwa nabi, nk’uko byemejwe na Abderaman Koulamallah, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma.
Yagize ati “Abasirikare bagize umwanya wo gukuramo ibinyabiziga n’intwaro ziremereye n’ibindi kandi na bo bajya ahadashyira ubuzima bwabo mu kaga”.
![Imwe mu modoka za gisirikare zahiye Imwe mu modoka za gisirikare zahiye](IMG/jpg/imodoka_10_.jpg)
Iyo nkongi yabereye mu bubiko bw’intwaro buherereye mu Gace ka Goudji, ariko ibiturika byatigisaga inzu kugeza no mu birometero 6-7 nk’uko byasobanuwe na bamwe mu batangabuhamya baganiriye n’Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP).
Televiziyo ya TV5 Monde yatangaje ko Perezida wa Tchad , Mahamat Idriss Déby Itno yohereje ubutumwa bwo kwifatanya mu kababaro n’imiryango yabuze ababo, bapfuye bazize iyo mpanuka.
![Ububiko bw'intwaro bwakongotse Ububiko bw'intwaro bwakongotse](IMG/jpg/intwaro-9.jpg)
Ohereza igitekerezo
|