Tanzania: Yakubiswe kugeza apfuye ashinjwa kwiba ibigori mu murima

Polisi ikorera ahitwa Shinyanga muri Tanzania, yatangaje ko hari abantu babiri bapfuye mu buryo butandukanye harimo umugabo umwe wishwe utahise amenyekana imyirondoro ye wishwe n’abaturage bamushinja kwiba ibigori bibisi mu murima.

Aganira n’ikinyamakuru Mwananchi cyandikirwa muri Tanzania, Umuyobozi wa Polisi aho muri Shinyanga Leonard Nyandahu, yavuze ko abantu babiri bapfuye mu buryo butandukanye harimo umugabo umwe wakubiswe n’abaturage kugeza apfuye, bamushinja kwiba ibigori bibisi mu murima.

Leonard Nyandahu yavuze ko umwe muri abo bapfuye, harimo umwe witwa Tumaini Malima w’imyaka 35 y’amavuko , n’undi utaramenyekanye imyirondoro ufite imyaka iri hagati ya 35 na 40.

Yavuze ko uwo mugabo utaramenyekana amazina ye cyangwa aho akomoka, yishwe n’abaturage bamushinja kwiba ibigori bibisi mu murima w’ahitwa Mwamalili kilichopo muri Shinyanga.

Uwo wundi witwa Tumaini we ngo yapfuye aguye mu bitaro aho muri Shinyanga nyuma yo guterwa ibuye n’uwitwa Yohana Daniel ubwo bari mu kabari, rikamukomeretsa cyane.

Uwo muyobozi wa Polisi yahamagariye abaturage gucika ku ngeso yo kwihanira, ahubwo bakajya batanga amakuru kuri Polisi, ku bikorwa bibi byabayeho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka