Tanzania: Umusore warokoye abantu mu mpanuka y’indege yahembwe, ahabwa n’akazi
Jackson Majaliwa wari umurobyi wagize uruhare runini mu kurokora abagenzi 24 bari mu ndege yaguye mu kiyaga cya Victoria muri Tanzania yahembwe miliyoni y’Amashilingi akoreshwa muri Tanzania (abarirwa mu bihumbi 450 uyavunje mu mafaranga y’u Rwanda) ahabwa n’akazi keza.

Iyo mpanuka yari ikomeye, dore ko yahitanye abagenzi 19 mu bari mu ndege.
Igikorwa cyo kuyamushyikiriza cyari cyitabiriwe na Minisitiri w’ Intebe wa Tanzania, Kassim Majaliwa, kikaba cyabereye i Bukoba kuri Stade ya Kaitaba, aho abazize impanuka bunamiwe bakanashyikirizwa imiryango yabo.
Usibye kuba uwo musore yashyikirijwe iryo shimwe, Perezida wa Tanzania Samia Suluhu yahise amuha n’akazi mu itsinda rishinzwe kurwanya inkongi z’umuriro ndetse amusabira kujya kwihugura kugira ngo yongere ubumenyi.

Uwo murobyi Jackson Majaliwa wabonye iyo mpanuka iba, yavuze yari ari mu kazi ke k’uburobyi, nuko abona indege ita icyerekezo cy’aho yaganaga, ijya mu kiyaga cya Victoria.
Ngo yahise akora kuri bagenzi be batatu bahita bihutira gufungura umuryango w’indege ahawe ikimenyetso n’uwari utwaye iyo ndege, gusa byarangiye uyoboye indege n’umwungirije bo baguye mu mpanuka, abo barobyi babasha kurokora abagenzi 24.
Ni impanuka yababaje abatuye muri Tanzania no hanze yayo. Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yihanganishije ababuze ababo muri iyi mpanuka mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Twitter.

Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Uwomusore icyogihembo cyiramukwiye!ahubwo. nakorecyane
tubababajwe nabobavandimwe bakomeze kwihangana.