Tanzania: Abantu icyenda baguye mu mpanuka

Muri Tanzania, ahitwa Bagamoyo mu Ntara ya Pwani, abantu icyenda bapfuye baguye mu mpanuka y’ikamyo yagonganye n’imodoka ya Coaster itwara abagenzi mu buryo bwa rusange.

Bivugwa ko iyo mpanuka yatewe ahanini n’uburangare bw’umushoferi w’iyo kamyo yari itwaye amabuye, washatse kunyura ku modoka zari zimuri imbere (kudepasa), ariko akabikorera ahantu hatemewe kuko atarebaga imodoka zituruka ku rundi ruhande, bituma agongana na Coaster yari iturutse mu rundi ruhande rw’umuhanda nk’uko byemejwe n’Umuyobozi y’Intara ya Pwani, Abubakari Kunenge.

Uwo muyobozi aganira n’ikinyamakuru Mwananchi, yagize ati, “Iyo mpanuka yabereye ahitwa Kiromo, Bagamoyo mu Ntara ya Pwani, ubwo umushoferi w’ikamyo wari uvuye i Bagamoyo yerekereza i Dar es Salaam, yagonganaga n’imodoka y’abagenzi yo mu bwoko bwa Coaster yavaga i Dar es Salaam igana i Bagamoyo”.

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara ya Pwani Pius Lutumo, yavuze ko mu bantu icyenda baguye muri iyo mpanuka, harimo abagabo 7 n’abagore 2.

Yagize ati “Abakomeretse batatu, bahise bajyanwa ku Bitaro bya Bagamoyo, kugira ngo bitabweho n’abaganga”.

Yavuze ko batahise bamenya amakuru y’uwo mushoferi wari utwaye ikamyo y’amabuye, witwa Apolo Isdori, usanzwe ari umuturage w’aho muri Kibaha-Pwani, iperereza rikaba rikomeje.

Yakomeje avuga ko imirambo ya ba nyakwigendera yahise ijyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro bya Bagamoyo, mu gihe hagishakishwa andi makuru kuri iyo mpanuka binyuze mu iperereza ririmo gukorwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka