Tanzania: Abana barindwi bishwe bazira kwiba inkoko

Muri Tanzania, umuryango umwe uri mu gahinda gakomeye ko kubura abana bawo barindwi bishwe n’umuturanyi wabo bivugwa ko yabaroze, abitewe n’uburakari bw’uko bamwibye inkoko bakayirya.

Bivugwa ko ubujura bw’inkoko ari bwo bwabaye intandaro y’urupfu rw’abana barindwi bo mu muryango umwe nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Tuko cyandikirwa muri Kenya.

Polisi yo muri Tanzania yahamije iby’icyo gikorwa, aho byemejwe ko abo bana bapfuye nyuma y’uko bariye ibiryo birimo uburozi bwashyizwemo n’uwo muturanyi wabo uvuga ko yabitewe n’uburakari bw’uko abo bana bamwibye inkoko ye.

Bamaganye uwishe abana barindwi bo mu muryango umwe kubera inkoko
Bamaganye uwishe abana barindwi bo mu muryango umwe kubera inkoko

Komiseri wa Polisi muri ako gace, yagize ati, "Icyo gikorwa giteye ubwoba cyahungabanyije intara yacu. Icyari kigamijwe kwari ukwihorera, kandi abakekwaho kuba baragize uruhare mu rupfu rw’abo bana bose, bemera icyaha, bagasobanura ko babitewe n’uburakari bw’uko bari bibwe inkoko yabo”.

Yagize ati, "Umuturanyi warezwe akekwaho kuba ari we wishe abo bana, avugwaho kuba yashakaga kwihorera, nyuma agashyira uburozi mu byo kurya by’abo bana bapfuye. Icyo gikorwa cyateye urupfu rw’abantu barindwi, abandi bane barakomereka, bihungabanya rubanda, ndetse byamaganwa na buri wese”.

Komanda wa Polisi mu Ntara ya Kagera, Chatanda yagize ati, "Ntibishoboka kumva isake imwe iteza imfu z’abantu barindwi n’abandi bagasigarana ibikomere, ntituzamubabarira. Umwe mu bakekwaho kugira uruhare muri izo mfu z’abo bantu, yagerageje guhungira mu Burundi, ariko arafatwa, kimwe n’abandi bafatanyije muri icyo cyaha, bahamije ko babikoze kubera ko umuryango w’abo bana bibye inkoko, wanze gusaba imbabazi”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka