Sudani y’Epfo: Ingabo z’u Rwanda zambitswe imidari y’ishimwe

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS), zambitswe imidari y’ishimwe na ONU. Uyu muhango wabaye tariki 19 Ugushyingo 2022 mu mujyi wa Juba, ahari icyicaro cy’ingabo z’u Rwanda (Rwanbatt1).

Intumwa idasanzwe y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Nicolas Harrison wayoboye umuhango wo gutanga iyo midari, yashimye ingabo z’u Rwanda ku bw’akazi gakomeye, ubwitange n’ubutwari zagaragaje mu kubungabunga umutekano ku baturage ba Sudani y’Epfo.

Ati: “Imirimo yanyu mwayikoranye umurava, ishema n’ikinyabupfura. Mwagaragaje kandi kutihanganira na gato ihohoterwa iryo ari ryo ryose rishingiye ku gitsina.”

Yongeyeho ati: “Nimwambare imidari mwishimye, kubera ko iki ari ikimenyetso cy’ishimwe ry’umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye ndetse n’abaturage ba Sudani y’Epfo bose ku bw’ibikorwa by’ubwitange kandi bya kinyamwuga.”

Umuyobozi w’Ingabo z’u Rwanda (Rwanbatt1), Lt Col Emmanuel Shyaka, yavuze ko guhabwa iyi midari birushaho kongerera ingabo umuhate udasanzwe, ubushake mu myitwarire no gusohoza inshingano zabo nk’uko bisabwa n’ubutumwa bwa UNMISS.

Uyu muhango kandi witabiriwe n’abandi bayobozi ba UNMISS barimo umuyobozi w’ingabo ziri muri ubu butumwa Lt Gen Mohan Subramanian.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nibyiza gushimirwa nka RDF

Rugaba yanditse ku itariki ya: 20-11-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka