Sudani y’Epfo: Biteguye kugaragariza Papa Francis akababaro kabo

Abakuwe mu byabo n’intambara muri Sudani y’ Epfo bafite icyizere ko uruzinduko rwa Papa Francis muri icyo gihugu ruzazana amahoro rugatuma abayobozi bacyo bahindura imikorere bagaharanira ko icyo gihugu kibamo amahoro arambye.

Bamwe mu bavanywe mu byabo n'intambara muri Sudani y'Epfo barifuza ko intambara muri icyo gihugu zarangira
Bamwe mu bavanywe mu byabo n’intambara muri Sudani y’Epfo barifuza ko intambara muri icyo gihugu zarangira

Hari abantu bagera kuri Miliyoni ebyiri n’ibihumbi 200 bo muri Sudani y’Epfo bavuye mu byabo guhera mu 2013 kuva intambara itangiye.

Mayen Galuak hopes, nyuma yo kumara imyaka hafi 10 mu nkambi muri Juba, ahacumbikiwe abahunze intambara n‘umutekano muke, afite icyizere ko uruzinduko rwa Papa Francis agirira muri icyo gihugu, ruzafasha abanyapolitiki bayoboye icyo gihugu kuba bagera ku mahoro arambye , bikaba byamufasha gusubira mu rugo rwe.

Uwo mugabo ubu ufite imyaka 44 y’amavuko, yagiye mu nkambi y’Umuryango w’Abibumbye ( UN), iherereye mu birometero bike uvuye aho yari atuye, akaba ayirimo guhera mu 2013 ubwo intambara yatangiraga.

Biteganyijwe ko Papa Francis uri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva ku wa Kabiri tariki 31 Mutarama 2023 yerekeza i Juba mu Murwa mukuru wa Sudani y’Epfo ku wa gatanu tariki 03 Gashyantare 2023 aho azahurira n’abandi bayobozi barimo abo mu Idini ya Angilikani (Anglican Church) na (Church of Scotland).

Urwo ruzinduko rwa Papa Francis w’imyaka 86 y’amavuko rwari ruteganyijwe muri Nyakanga 2022, nyuma ruza kwimurwa kuko yari afite ibibazo mu ivi, ibyaje ku muviramo kugendera mu kagare.

Galuak agira ati “ Turi mu bibazo guhera muri 2013, ntiturongera kubona amahoro”.

Sudani y’Epfo yabonye ubwigenge mu 2011, intambara iratangira hagati y’ingabo zari zishyigikiye Perezida Salva Kiir n’izari ku ruhande rwa Visi Perezida Riek Machar, kuko abo bategetsi baturuka mu moko atandukanye, adakunze kumvikana. Iyo ntambara yaguyemo abantu bagera ku bihumbi magana ane (400.000).

Amasezerano yasinywe hagati y’impande zombi mu 2018, yatumye imirwano ikaze ihagarara ariko ngo hari bimwe mu masezerano bitegeze byubahirizwa harimo no kuvanga izo ngabo zari zihanganye, nk’uko bisobanurwa na bamwe muri abo bahungiye mu nkambi ya UN, aho bavuga ko batazigera bumva batekanye mu gihe ingabo zitaravangwa ngo zikorere hamwe.

Umubyeyi witwa Nyalon Gatfan uba muri iyo Nkambi yagize ati “Iyo haza kuboneka amahoro, ubu tuba twarasubiye mu ngo zacu”.

Abenshi mu bagera ku 52.000 baba muri iyo Nkambi, bavuga ko bizeye ko urwo ruzinduko rwa mbere rwa Papa Francis muri icyo gihugu, ruzatuma abayobozi b’icyo gihugu bubahiriza amasezerano n’amahoro akaboneka.

Hari abaturage bagera kuri Miliyoni 2.2 bavanywe mu byabo n’intambara, mu gihe abandi bagera kuri Miliyoni 2.3 bahunze bakava muri icyo gihugu nk’uko bitangazwa na UN.

Gatfan yagize ati “Ndashaka ko Papa Francis yabwira abayobozi bacu, bakumva umubabaro n’ibibazo turimo kunyuramo”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

South Sudan nicyo gihugu gikennye cyane kurusha ibindi byose ku isi nkuko reports zibyerekana.Gusa kuganyira Paapa sibyo byabakiza ibibazo bikoreye bafite.Kubera ko nta bushobozi afite.Nubwo bamwita nyirubutungane,bible ivuga ko nta ntungane iba mu isi.Imana yonyine niyo izadukiza ibibazo byose dufite,guhera ku munsi wa nyuma,ubwo izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza nkuko ijambo ryayo rivuga.

kamanzi yanditse ku itariki ya: 2-02-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka