Sudani y’Epfo: Abapolisi b’u Rwanda bambitswe imidali y’ishimwe

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 09 Werurwe 2020, Umuryango w’Abibumbye wambitse imidali abapolisi b’u Rwanda 159 bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo. Iyi midali bayambitswe mu rwego rwo kubashimira akazi keza bakora muri kiriya gihugu kandi bakagakorana umurava n’ubunyamwuga.

Uyu muhango wabereye mu kigo cya Polisi y’u Rwanda (RWAFPU-3) mu mujyi wa Juba, umurwa mukuru wa Sudani y’Epfo. Umuhango wari uyobowe n’umuyobozi w’Abapolisi bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo, Madamu Unaisi Lutu Vuniwaqa.

Ni umuhango wabaye hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19, ukaba witabiriwe n’abandi bayobozi batandukanye barimo abo muri Sudani y’Epfo n’abo mu Muryango w’Abibumbye.

Madamu Unaisi Lutu Vuniwaqa yashimiye abo bapolisi bambitswe imidali barimo abagabo n’abagore, kubera ubwitange bagaragaje mu bikorwa byo kubungabunga amahoro. Yavuze kandi ko iyo midali bambitswe ari iyo kubashimira akazi bakoreye Umuryango w’Abibumbye ndetse n’abaturage ba Sudani y’Epfo.

Yashimiye Guverinoma y’u Rwanda muri rusange idahwema kwitanga hirya no hino ku isi mu bikorwa by’umuryango w’Abibumbye byo kubungabunga amahoro.

Yagize ati “U Rwanda ni igihugu cya gatatu gitanga umubare munini w’abajya mu butumwa bwo kubungabunga amahoro by’Umuryango w’Abibumbye. Ni umuhigo ukomeye Abanyarwanda bose bakwiye kwishimira.”

Abo bapolisi b’u Rwanda (RWAFPU-3) barimo abagore 80. Madamu Unaisi Lutu Vuniwaqa uyobora Abapolisi bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo yavuze ko uwo ari umwihariko w’u Rwanda kandi ko byongera imbaraga n’umwete mu kazi iyo abagabo n’abagore bafatanya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka