Sudani y’Epfo: Abapolisi b’u Rwanda bambitswe imidali y’ishimwe

Kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Werurwe 2020, Umuryango w’Abibumbye wambitse abapolisi b’u Rwanda 186 bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo. Iyi midali bayambitswe mu rwego rwo kubashimira akazi keza bakora muri kiriya gihugu kandi bakagakorana umurava n’ubunyamwuga.

Aba bapolisi b’u Rwanda bambikanywe imidali y’ishimwe n’umuyobozi ushinzwe imirimo n’abakozi muri polisi y’Umuryango w’Abibumbye muri kiriya gihugu cya Sudani y’Epfo, Assistant Commissioner of Police (ACP) Barthelemy Rugwizangoga.

Uyu muhango wabereye mu kigo cya Polisi y’u Rwanda (RWAFPU-2) mu mujyi wa Juba, umurwa mukuru wa Sudani y’Epfo. Umuhango wari uyobowe n’umuyobozi w’Abapolisi bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo, Madamu Unaisi Lutu Vuniwaqa.

Iri tsinda ry’Abapolisi b’u Rwanda bashinzwe kurinda abayobozi bakuru, guhosha imvururu mu baturage, kurinda abakuwe mu byabo kubera umutekano muke, kurinda ibikorwa remezo by’ingenzi byo muri iki gihugu, gukora amarondo no guherekeza abayobozi n’indi mirimo itandukanye.

Uyu muhango wari witabiriwe n’abandi Polisi bashinzwe kubungabunga amahoro muri iki gihugu cya Sudani y’Epfo baturutse mu bindi bihugu ndetse n’abandi bayobozi bakuru bo muri Polisi y’iki gihugu. Hari kandi Brig. Gen Eugene Nkubito, umuyobozi w’ingabo zishinzwe kugarura amahoro mu murwa mukuru wa Juba.

Madamu Vuniwaqa yashimiye Leta y’u Rwanda ku bushake igaragaza muri gahunda zo guharanira amahoro mu mahanga. Yambitse imidali y’ishimwe Abapolisi b’u Rwanda kubera akazi gakomeye bakora, umurava bagakorana ndetse n’ubunyamwuga n’ubunyangamugayo bibaranga.

Yavuze ko yaba umuryango w’abibumbye ndetse n’ abaturage b’igihugu cya Sudani y’Epfo muri rusange baterwa ishema n’imirimo abapolisi b’u Rwanda bakora mu kubungabunga amahoro.

Yagize ati: “Ni iby’igiciro kuba umuryango w’abibumbye ubambitse imidali y’ishimwe mu rwego rwo kubashimira uruhare mwagize mu kubungabunga amahoro muri iki gihugu. Imidali yanyu igaragaza ukwitanga mwagaragaje nk’ikimenyetso cy’uko twahuje imbaraga mu kurinda abaturage b’abasivili no kubumbatira amahoro arambye muri iki gihugu.”

Yakomeje abashimira umurava n’umuhate bagaragaza mu bikorwa bya buri munsi bakora aho boherezwa hose mu kazi muri iki gihugu nko gukora amarondo, guherekeza abayobozi bakuru no gucunga umutekano bisanzwe.

Ati: “Imbaraga zanyu n’ingenzi mu gutuma intumwa z’umuryango w’abibumbye muri iki gihugu zigera ku nshingano zazo hano i Juba, kandi ndizera ntashidikanya ko akazi mukora kagira ingaruka nziza ku buzima bw’abaturage b’iki gihugu.”

Uyu muyobozi yashimiye abapolisikazi bakorana bya hafi na bagenzi babo b’abagabo mu bikorwa by’umutekano kugira ngo bakomeze babumbatire umutekano w’iki gihugu.

Ati: “Birashimisha kuvuga ko muri iri tsinda ryanyu harimo abagore 14, ndashaka kubashimira mbikuye ku mutima umusanzu wanyu muri aka kazi ko kubungabunga amahoro, ni umwanya mwiza wo guha abagore amahirwe yo kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina.”

Assistant Commissioner of Police (ACP) Claude Tembo, umuyobozi w’iri tsinda ry’abapolisi b’u Rwanda bambitswe imidali yavuze ko ubutumwa barimo bw’umuryango w’abibumbye bibasigiye ubunararibonye bazasubirana mu gihugu cyabo. Yashimiye abapolisi bambitswe imidali uko bitwaye bagaragaza ubunyamwuga n’ikinyabupfura mu kazi barimo ko kubungabunga amahoro.

ACP Tembo yashimiye abaturage b’igihugu cya Sudani y’epfo, ubuyobozi bw’abapolisi bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye muri iki gihugu ndetse n’abandi bafatanyabikorwa.

Yagize ati: “Ntibyari gushoboka iyo tutagira ubufatanye namwe, mwakoze ibikomeye mu gutuma dukora akazi dushinzwe. Iyi midali ndayibatuye mwese, kuba muri ibi birori hagaragaye abapolisi b’iki gihugu ndetse n’itorero gakondo ry’iki gihugu ni ikimenyetso cy’imibanire myiza twagiranye n’abaturage ndetse no hagati y’ibihugu byacu u Rwanda na Sudani y’Epfo. Ndabashimira ubufatanye bwanyu.”

Iri tsinda ry’abapolisi b’u Rwanda bambwitse imidali batangiye ubutumwa bwo kubungabunga amahoro muri iki gihugu kuva muri Mata mu 2019.

U Rwanda rufite amatsinda atatu muri iki gihugu agizwe n’abapolisi 560, muri bo harimo amatsinda abiri agizwe n’abapolisi 160 ari nayo yambitswe imidali y’ishimwe. Itsinda rimwe riyobowe na ACP Claude Tembo irindi tsinda rigizwe n’abagore riyobowe na Senior Superintendent of Police (SSP) Jackline Urujeni.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka