Sudan: Inkeragutabara zirigamba ko zafashe ubutegetsi

Kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Mata 2023 mu murwa mukuru wa Sudan(Khartoum) no mu yindi mijyi imwe n’imwe, Ingabo z’Igihugu zirimo kurasana bikomeye n’Umutwe w’Inkeragutabara witwa ‘Rapid Support Forces (RSF)’.

Umwotsi w'ibirimo gutwikwa n'ibisasu ukomeje gucumba mu kirere cy'imijyi ya Sudan
Umwotsi w’ibirimo gutwikwa n’ibisasu ukomeje gucumba mu kirere cy’imijyi ya Sudan

Ibitangazamakuru bihafite abanyamakuru bivuga ko abaturage bafite ubwoba bwinshi kubera urusaku rw’amasasu y’imbunda nini n’izoroheje, ndetse bamwe bakaba barimo guhunga.

Ku bibuga by’indege no mu nyubako za Leta cyane cyane mu Biro by’Umukuru w’Igihugu, muri Minisiteri y’Ingabo no mu Biro bikuru by’Ingabo, harimo gucumba umwotsi utumbagira mu kirere.

Kuva muri 2019 ubwo Perezida Omar Al Bashir yahirikwaga ku butegetsi, Sudan ubu irayoborwa n’Inama y’Ubutegetsi bw’Inzibacyuho yitwa ‘Transitional Sovereignty Council’, iyoborwa na General Abdel Fattah al-Burhan.

Gen Abdel Fattah al-Burhan uyobora Inama y'Ubutegetsi bw'Inzibacyuho muri Sudan
Gen Abdel Fattah al-Burhan uyobora Inama y’Ubutegetsi bw’Inzibacyuho muri Sudan

Inkeragutabara za RSF ziyobowe na General Mohammed Hamdan Dagalo wahoze mu barwanyi b’Abarabu bitwa Aba-Janjaweed barwaniye n’abandi baturage mu Ntara ya Darfur kuva mu myaka myinshi ishize, bapfa ubutaka bw’ahari amazi.

Impande zombi ubu ziritana ba mwana ku wabanje gushotora undi, n’ubwo Ingabo z’Igihugu zivuga ko zabonye izo nkeragutabara zinjira ku bwinshi muri Khartoum mu buryo butemeranyijweho kuva ku wa Kane tariki 13 Mata 2023.

Izo nkeragutabara zigize RSF na zo zivuga ko zabonye inkambi yazo mu Majyepfo ya Khartoum igabwaho ibitero bikomeye n’Ingabo z’Igihugu mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu.

RSF ivuga ko yahise yegura intwaro itera ibirindiro bya gisirikare henshi muri Khartoum no ku yindi mijyi irimo uwitwa Merowe mu Majyaruguru ya Khartoum hamwe na El-Obeid mu Majyepfo.

General Mohammed Hamdan Dagalo uyoboye RSF
General Mohammed Hamdan Dagalo uyoboye RSF

RSF ivuga ko kugeza ubu yamaze kwigarurira Ibiro by’Umukuru w’Igihugu hamwe n’ibibuga by’indege byo mu murwa mukuru Khartoum no mu mijyi ya Merowe na El-Obeid.

Ubuyobozi bukuru bushinzwe ubutasi muri Sudan buranyomoza amakuru y’uko Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byafashwe n’Inkeragutabara za RSF, ndetse bukavuga ko Gen Abdel Fattah al-Burhan ari muzima.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka