Stacey Abrams washyigikiye cyane Joe Biden ashobora guhabwa Igihembo cy’Amahoro

Stacey Abrams ni izina rigaruka cyane mu kanwa k’abo mu ishyaka ry’Abademokarate, abenshi muri bo bakavuga ko iyo Stacey adakora ibyo yakoze, n’intsinzi babonye yashoboraga kutaboneka.

Stacey Yvonne Abrams yigaragaje cyane mu matora ya Leta zunze Ubumwe za Amerika ashyigikiye Joe Biden
Stacey Yvonne Abrams yigaragaje cyane mu matora ya Leta zunze Ubumwe za Amerika ashyigikiye Joe Biden

Stacey Abrams ubu ufite imyaka 47 y’amavuko, yahoze ari umudepite wo muri Leta ya Georgia, ubu akaba ari umuyoboke ukomeye mu ishyaka ry’Abademokarate.

Mu gihe cy’amatora aheruka muri Amerika, Stacey yakoze ubukangurambaga bukomeye muri Leta ya Georgia, ituwe n’abantu bagera kuri miliyoni icumi, abona abitabira amatora bashya bagera ku bihumbi magana atanu ( 500.000). Benshi mu batuye muri Leta ya Georgia, bivugwa ko bafite ibikomere byinshi byatewe n’ivangura rishingiye ku ruhu, kandi ntibarigera batora na rimwe umukandida uturuka mu ishyaka ry’Abademokarate uhereye ku gihe cya Bill Clinton mu 1992. Byongeye kubaho batora Joe Biden kandi uruhare rukomeye kugira ngo bamutore ngo rwagizwe na Stacey Abrams.

Ubwo bwitange bwe mu matora bwatumye ahabwa amazina ajyana n’ibikorwa bye, bamwe bamwita Intwari (héroïne), umugore ufite ubushobozi burenze (superwoman), abandi bamwita impirimbanyi n’ibindi. Ni aho byavuye ashyirwa ku rutonde rw’abashobora guhabwa Igihembo cy’Amahoro cyitiriwe Nobel (le prix Nobel de la paix), ashyigikiwe cyane n’umuryango urwanya ivangura rishingiye ku bwoko wiswe ‘Black Lives Matter’.

Stacey Abrams yize muri Kaminuza ya Yale abona impamyabushobozi mu bijyanye n’amategeko mu 1999.Nyuma yabaye umudepite mu nteko ishinga amategeko ya Georgia mu gihe cy’imyaka icumi(10).

Yahagarariye abademokarate muri iyo Leta hagati y’umwaka wa 2011-2017.Mu 2018 yiyamamarije kuba Guverineri w’iyo Leta,aratsindwa,ariko aba abaye umugore w’umwirabura wa mbere wiyamamarije kuri uwo mwanya muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Uretse kuba Umunyapolitike, Stacey Abrams ni umwanditsi w’inkuru ndende(romans), akaba yarazisohoye yitije izina rya Selena Montgomery, guhera mu 2001 amaze kwandika no gusohora inkuru ndende zigera ku munani.
Stacey Abrams ni ingaragu, nta bana afite, akunda indirimbo zo mu njyana ya ‘Hip-Hop’no gukora ingendo hirya no hino ku isi agamije kureba uko hameze.

Stacey Abrams ngo akunzwe n’abaturage cyane, ku buryo hari n’abavuga ko ashobora kuzaba Perezida wa Amerika mu gihe kizaza. Kuba Stacey Abrams yaraharaniye uburenzira bw’abatora muri Leta ye, akaba ari n’umunyapolitiki ushoboye, biri mu byatumye ashyirwa ku ruhande rw’abashobora kubona Igihembo cy’mahoro kitiriwe Nobel.

Lars Haltbrekken, Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Norvège, ku wa mbere tariki 1 Gashyantare 2021, yavuze ko yashyize Stacey Abrams ku rutonde rw’abashobora guhabwa Igihembo cy’Amahoro cyitiriwe Nobel, kubera ko ubukangurambaga budahutaza bwagize uruhare rukomeye mu kuzamura umubare w’abatora mu matora y’Umukuru w’Igihugu aheruka muri Amerika.

Aganira na Reuters, yagize ati “Igikorwa cya Abrams kijyanye n’icya Dr. Martin Luther King Jr, mu kurwanya ubusumbane imbere y’amategeko no guharanira uburenganzira buri muntu yemererwa n’amategeko.

Si ibintu bitangaje kubona abantu amagana ku rutonde rw’abashobora kubona Igihembo cy’Amahoro cyitiriwe Nobel. Urutonde rutangazwa mu kwezi k’Ukwakira. Komite ya Norvège ishinzwe ibijyanye n’igihembo cyitiriwe Nobel ifite icyicaro i Oslo mu murwa mukuru wa Norvège, izatangaza urutonde rw’agateganyo (a short list of finalists) muri Werurwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka