Santrafurika: Perezida Touadéra yashimye inkunga inzego z’umutekano z’u Rwanda zikomeje gutanga

Perezida wa Santarafurika, Prof. Faustin Archange Touadéra, yagiranye ibiganiro n’inzego z’umutekano z’u Rwanda zifatanyije n’izi iki gihugu ziri mu murwa mukuru, Bangui.

Ubutumwa bwatangajwe na Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda kuri uyu wa Gatanu tariki 2 Kamena 2023, buvuga ko Perezida Touadéra yashimye inzego z’umutekano z’u Rwanda, inkunga n’ubufatanye zikomeje gutanga mu kubungabunga umutekano.

Mu mpera za 2022, Perezida wa Repubulika ya Santarafurika, Prof. Faustin Archange Touadéra na Madamu we, batumiye ndetse bakira ku meza abagize inzego z’umutekano z’u Rwanda.

Uyu muhango wabereye mu rugo rwa Perezida Touadéra ruherereye mu Karere ka Damara. Mu ijambo rye, yashimiye u Rwanda na Perezida Paul Kagame ku nkunga n’ubufatanye na Repubulika ya Santarafurika, mu kubungabunga amahoro n’umutekano muri icyo gihugu.

Mu bikorwa Ingabo z’u Rwanda zikora muri Santarafurika mu butumwa bw’amahoro bwa ONU, zirinda Ingoro y’Umukuru w’Igihugu muri Santarafurika izwi nka ‘Palais de la Renaissance’ iherereye mu Mujyi rwagati i Bangui.

Abasirikare b’u Rwanda barinda Perezida Touadéra mu rugo rwe bwite, ni bo barinda abagore be babiri, Brigitte Touadéra na Tina Touadéra.

Izi ngabo zakoze ibindi bikorwa birimo kurinda uduce n’imijyi yari yarakunze kwibasirwa n’abarwanyi b’imitwe y’inyeshyamba.

Ingabo z’u Rwanda kandi ni zo zagize uruhare rukomeye mu kugira ngo amatora y’Umukuru w’Igihugu akorwe mu ituze n’umutekano kuko ari zo zari zicunze umutekano muri ibyo bihe.

Ingabo z’u Rwanda kandi zishimirwa ibikorwa bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, kubaha ubuvuzi, ibikorwa by’umuganda n’ibindi.

Muri Gicurasi 2023, Ingabo z’u Rwanda zashyikirije Minisiteri y’Uburezi ya Santarafurika ibyumba bitandatu (6) zubatse kuri Ecole Kina.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka