Santrafurika: Ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’abaturage ba Bossembele mu muganda

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kubungabunga Amahoro (RWABAT-2) bw’Umuryango w’Abibumbye (MINUSCA), zitabiriye igikorwa cy’umuganda mu gace ka Bossembele, aho zifatanyije n’abahatuye mu gukora isuku.

Iki gikorwa cyateguwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Bossembele, kikaba cyibanze ku gusukura ahakikije isoko rya Bossembele, harimo gukusanya no gushyira ahabugenewe imyanda yari imaze igihe iharunze.

Uyu muganda witabiriwe n’abayobozi b’inzego z’ibanze barimo Umunyamabanga Mukuru wa Superefegitura ya Bossembele, Madamu Kozimongo Georgette, Umuyobozi w’Akarere ka Bossembele, Semungubo Aristide ndetse n’Umuyobozi w’Ingabo za RWABAT-2, Col. Laurent Kalisa Munana.

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Santrafurika zifite inshingano zikomeye zo kubungabunga amahoro, zirinda abasivili ndetse zikanarinda umutekano w’abayobozi bakuru b’igihugu n’inyubako za Leta. Uretse ibyo ariko zinakora ibikorwa by’umuganda, gufasha abaturage mu bikorwa bitandukanye birimo ubuvuzi, ibijyanye n’uburezi ndetse n’iby’iterambere ry’abaturage.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka