Santrafurika: Ingabo z’u Rwanda zambitswe imidali y’ishimwe

Ingabo z’u Rwanda zo muri Rwanbatt-2 ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Santrafurika (MINUSCA) zambitswe imidali yishimwe kubera ibikorwa by’indashyikirwa bijyanye no kubungabunga amahoro muri icyo gihugu.

Ibirori byo kwambika izi ngabo z’u Rwanda imidali byabayae kuwa Kane tariki 20 Kamena 2024, ahitwa Bossembele, muri Perefegitura ya OMBERA M’POKO, ahasanzwe ari ibirindiro bya Rwabat-2.

Uyu muhango wari uyobowe n’Umuyobozi wungirije ukuriye Ingabo za Loni zishinzwe kugarura Amahoro muri Santrafurika, Maj Gen Luis Manuel Ricardo Monsanto, washimye uruhare rw’Ingabo z’u Rwanda mu kugarura amahoro n’ituze muri iki gihugu.

Yagize ati, "Uyu munsi turazirikana ibikorwa byanyu mu butumwa bufite akamaro ku baturage ba Repubulika ya Santrafurika. Ni muri urwo rwego mbashimira uruhare rwanyu mu kugarura amahoro mu karere kanyu mushinzwe, Ubunyangamugayo bwanyu buri ku rwego rwo hejuru, Ikinyabupfura, ubwitange no kwigomwa n’ubunyamwuga mu kazi kanyu cyane cyane muri aka gace mushinzwe."

Umuyobozi w’Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Santrafurika, Lt Col PC RUNYANGE yashimye inkunga y’ubuyobozi bwa MINUSCA, guverinoma y’iki gihugu, hamwe n’’izindi ngabo bafatanya, yizeza ko bazakomeza gukorana umurava no kurangwa n’indangagaciro.

Yashimye kandi Ingabo z’u Rwanda zo muri Rwabat-2 ku bw’ubwitange bagaragaje mu gusohoza inshingano bashinzwe. Yijeje abari aho ko ingabo ayoboye ziteguye kandi ko zishishikajwe no kuzamura ibendera ry’Umuryango w’Abibumbye mu bikorwa byo kubungabunga amahoro.

Abayobozi batandukanye bo muri leta bo muri Santrafurika, Umujyanama wa kabiri mu biro bireberera inyungu z’u Rwanda muri Santrafurika, Didier Rugina, n’umuryango w’Abanyarwanda batuye muri Repubulika ya Santrafurika, bari mu bitabiriye uyu muhango.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka