Santrafurika: Abasirikare barenga 600 batojwe na RDF binjijwe mu Ngabo

Abasirikare 634 bari bamaze amezi atandatu batozwa n’Ingabo z’u Rwanda, RDF ku bufatanye na Repubulika ya Santrafurika basoje amasomo abemerera kwinjira mu gisirikare cy’iki Gihugu, FACA.

Abasirikare bashya batojwe na RDF binijwe mu ngabo
Abasirikare bashya batojwe na RDF binijwe mu ngabo

Ibirori byo gusoza amasomo byabereye mu Kigo cya gisirikare cya Camp Kassaï, kiri i Bangui mu murwa mukuru wa Santrafurika, kuri uyu wa Mbere, tariki ya 5 Kanama 2024.

Uyu muhango wayobowe na Perezida Faustin-Archange Touadéra unitabirwa n’Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku Butaka, Gen Maj Vincent Nyakarundi.

Tariki 4 Kanama 2024 Maj Gen Nyakarundi, yari yanasuye Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Santrafurika ku birindiro byazo bya Mpoko.

Perezida wa Santrafurika asuhuza Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda zirwanira ku butaka
Perezida wa Santrafurika asuhuza Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka

Abagiye kwinjizwa mu Ngabo za Santrafurika ni icyiciro cya Kabiri, baje bakurikira abandi 520 basoje amasomo mu Gushyingo 2023 bose bakaba baratojwe n’Ingabo z’u Rwanda.

Mu gihe bamara batozwa, bahabwa amasomo atandukanye arimo kuba abanyamwuga mu gisirikare, imyitozo ya gisirikare itandukanye ndetse n’ibindi bikorwa bafashwamo n’Ingabo z’u Rwanda hashingiwe ku masezerano u Rwanda rwagiranye na Santrafurika.

Abasirikare ba RDF bari mu butumwa bwa Loni muri iki Gihugu cya Santrafurika bakora ibikorwa bitandukanye harimo kugarura amahoro n’umutekano, kurinda Umujyi wa Bangui n’inkengero zawo, ndetse bakarinda n’umutekano w’abaturage.

Byari ibyishimo ku basirikare bashya binjijwe mu Ngabo za Santrafurika
Byari ibyishimo ku basirikare bashya binjijwe mu Ngabo za Santrafurika

Ingabo z’u Rwanda kandi zirinda Ingoro y’Umukuru w’Igihugu muri Santarafurika izwi nka ‘Palais de la Renaissance’ iherereye mu Mujyi rwagati i Bangui. Izi Ngabo zinarinda urugo rwa Perezida Touadéra ruherereye mu gace ka Damara, muri Perefegitura ya Ombella-M’Poko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka