Santarafurika: Valentine Rugwabiza yakiriye Major General Vincent Nyakarundi

Umuyobozi w’Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Santarafurika, Valentine Rugwabiza, yakiriye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku Butaka, Major General Vincent Nyakarundi.

Ni igikorwa cyabaye ku Gicamunsi cyo ku wa Gatatu tariki 07 Kanama 2024.

Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru wa ONU muri Santarafurika akaba n’Umuyobozi w’Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri iki gihugu (MINUSCA), Valentine Rugwabiza, yakiriye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku Butaka, Major General Vincent Nyakarundi wari kumwe n’uhagarariye u Rwanda muri Santarafurika, Olivier Kayumba n’abandi basirikare bakuru mu Ngabo z’u Rwanda.

Valentine Rugwabiza yavuze ko Loni ishima umusanzu Ingabo z’u Rwanda zitanga mu butumwa bw’amahoro muri Santarafurika no kuba zikomeje kuba intangarugero mu kurangiza neza inshingano zahawe muri iki gihugu zirimo gucunga umutekano no gukora ibikorwa biteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Ubwo yaganiraga n’aba basirikare muri Bria, yavuze ko intego y’uruzinduko rwe muri CAR ari ugutanga ubutumwa bwatanzwe n’umuyobozi mukuru wa RDF, abashimira ubwitange bagize mu kurinda abasivili mu nshingano zabo. Yashimangiye akamaro ko gukomeza ubunyamwuga, kwirinda amakosa, kubahiriza indangagaciro n’imyitwarire ya RDF, no gukomeza kuzamura ibendera ry’u Rwanda nk’intumwa z’igihugu cyabo.

Nyuma yo kwakirwa na Madamu Valentine Rugwabiza, Major General Vincent Nyakarundi yasuye kandi ibitaro byo ku Rwego rwa kabiri bitanga serivisi zitandukanye z’ubuvuzi ku bakozi ba MINUSCA boherejwe mu Burasirazuba bw’iki Gihugu, harimo ubuvuzi bwo kubaga n’ubuvuzi bukomeye, physiotherapie, gucisha mu cyuma hagamijwe kumenya uburwayi bw’imbere, ubuvuzi bw’imbere, serivisi z’amenyo n’izindi.

Major General Vincent Nyakarundi yasuye n'ibitaro bya MINUSCA aganira n'abarwariyemo
Major General Vincent Nyakarundi yasuye n’ibitaro bya MINUSCA aganira n’abarwariyemo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka