Santarafurika: Inyeshyamba zigaruriye umujyi wa Bangassou

Abarwanyi bitwaje intwaro muri Repubulika ya Santarafurika, kuri iki Cyumweru tariki 03 Mutarama 2021 bagabye igitero ku mujyi wa Bangassou mu rukerera barawigarurira, nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye muri ako gace, Rosevel Pierre Louis.

Ikarita igaragaza imijyi itandukanye ya Santarafurika
Ikarita igaragaza imijyi itandukanye ya Santarafurika

Umujyi wa Bangassou uhana imbibi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ukaba uherereye mu majyepfo y’Uburasirazuba mu birometero hafi 730 uvuye ku murwa mukuru i Bangui.

Uwo muyobozi yavuze ko ingabo za Santarafurika (FACA) zari muri ako gace zakavuyemo zihungira mu birindiro by’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye (MINUSCA).

Izo ngabo z’Umuryango w’Abibumbye zibinyujije kuri Twitter zatangaje ko muri ako gace habonetse imirambo itanu y’abantu bitwaje intwaro, ntizasobanura neza uruhande babarizwamo.

Abandi bantu babarirwa muri 15 bakomeretse bajyanywe kwa muganga n’abakozi b’umuryango w’abanganga batagira umupaka (Médecins sans frontières), nk’uko iyi nkuru ya Jeune Afrique ibivuga.

Amakuru kandi aravuga ko abayobozi b’inzego z’ibanze bahungishirijwe mu birindiro by’ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye (MINUSCA).

Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zasohoye itangazo zamagana icyo gitero zisaba n’inyeshyamba guhagarika ibyo bikorwa kuko bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage.

Ku wa Gatandatu tariki 02 Mutarama 2021 nabwo inyeshyamba zari zagabye igitero ku mujyi wa Damara uri ku bilometero 75 uvuye ku murwa mukuru wa Bangui. Muri uwo mujyi wa Damara ni ho Umukuru w’Igihugu akomoka akaba anahafite urugo.

Izo nyeshyamba zishyize hamwe zikora ihuriro riyobowe na François Bozizé wahoze ayobora icyo gihugu.

Icyakora izo nyeshyamba zaje gusubizwa inyuma n’ingabo za Santarafurika zifashijwe n’ingabo z’u Rwanda ziri muri Santarafurika. Muri icyo gitero inyeshyamba zisaga icumi zahasize ubuzima, abasirikari babiri ba Leta ya Santarafurika na bo barahagwa nk’uko Minisiteri y’Umutekano yabitangaje.

Icyo gitero cyabaye mu masaha ya mu gitondo ku wa gatandatu ariko byageze saa sita cyahoshejwe ku buryo nyuma ya saa sita abantu basubiye mu buzima bwabo.

Minisitiri w’Ingabo muri Santarafurika, Marie-Noëlle Koyara, yabwiye abanyamakuru ko Guverinoma izakora ibishoboka byose kugira ngo ishakire abaturage umutekano.

Tariki 27 Ukuboza 2020 nibwo abaturage bagiye gutora umukuru w’igihugu n’abadepite. Ni amatora bamwe batekerezaga ko atazaba bitewe n’uko inyeshyamba zari ziyemeje kuzayarogoya ndetse zikaba zari zasabye ko yasubikwa.

Nyamara abaturage bitabiriye gutora ari benshi, ndetse amatora agenda neza dore ko ingabo z’igihugu n’iz’amahanga zirimo n’iz’u Rwanda zafatanyije gucunga umutekano ahaberaga amatora no mu nkengero zaho.

Faustin-Archange Touadéra yashimiye u Rwanda uburyo rwabaye hafi y’iki gihugu cyageze ku musozo w’amatora yari yakuruye impaka ndetse abatayashyigikiye bakegura intwaro.

Ubwo yari ashoje igikorwa cyo gutora, Perezida Faustin-Archange Touadéra wayoboraga iki gihugu wongeye kwiyamamariza kukiyobora yashimiye Leta y’u Rwanda rwohereje ingabo mu bikorwa byo kurinda umutekano mu bikorwa byo kubahiriza umutekano.

Avugana n’itangazamakuru yagize ati: “Ndashimira mbikuye mutima Perezida Paul Kagame, Guverinoma y’u Rwanda n’abaturage b’u Rwanda ku musanzu wabo, baradufashije mu mutekano w’uru rugendo rw’amatora, umutekano wafashije abaturage ba Santarafurika kujya mu matora ntacyo bikanga, rwose ndashima.’’

Biteganyijwe ko ibiva mu matora bitangazwa kuri uyu wa Mbere tariki 04 Mutarama 2021. Perezida Faustin-Archange Touadéra usanzwe ayobora icyo gihugu arahabwa amahirwe yo kwegukana intsinzi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka