Santarafurika: Ingabo z’u Rwanda zashyikirije Minisiteri y’Uburezi ibyumba by’amashuri zubatse

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Santarafurika zashyikirije Minisiteri y’Uburezi ibyumba bitandatu (6) zubatse kuri Ecole Kina.

Iki gikorwa cyabaye tariki 12 Gicurasi 2023, kuri Arrondissement ya gatatu, mu murwa Mukuru wa Bangui.

Ibi byumba by’amashuri imirimo yo kubisana yashyigikiwe n’ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Santarafurika (MINUSCA).

Mu ijambo rye, Nourou Moukadasse, Minisitiri w’Uburezi muri Santarafurika, yashimye iki gikorwa ndetse ashimira abafatanyabikorwa bose uruhare bakigizemo.

Madamu Irene Kouassou, wari uhagarariye MINUSCA muri uwo muhango, yashimiye ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro (RWABATT10) zagize uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga, ubuhanga n’ubunyamwuga bagaragaje byatumye umushinga urangira mu gihe gito.

Col Emery Kayumba, Umuyobozi wa RWABATT10 yavuze ko umushinga uri mu rwego rwo gutanga umusanzu mu gukemura ikibazo cy’ibyumba by’amashuri bidahagije.

Ibyumba by’ishuri byuzuye bizakira abanyeshuri 270, barimo abakobwa 121 bo mu ishuri rya Ecole Kina.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka