Santarafurika: Igitero cy’inyeshyamba cyaguyemo umusirikare w’u Rwanda, undi arakomereka

Umusiririkare w’u Rwanda yaguye mu gitero cyagabwe n’abarwanyi bitwaje intwaro muri Repubulika ya Santarafurika, undi arakomereka.

Umuvugizi w’Ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri icyo gihugu, Vladimir Monteiro, yamaganye icyo gitero cyakozwe n’imitwe y’abarwanyi yishyize hamwe itavuga rumwe n’ubutegetsi buriho ikaba ishyigikiwe na François Bozizé wigeze kuyobora icyo gihugu.

Icyakora abo barwanyi basubijwe inyuma n’ingabo ziri mu butumwa bw’umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Santarafurika(MINUSCA), uwo musirikari wahasize ubuzima akaba yari umwe mu bari muri ubwo butumwa.

Icyo gitero cyagabwe mu masaha ya mu gitondo kuri uyu wa gatatu tariki 13 Mutarama 2021 mu nkengero z’Umurwa mukuru Bangui.

Itangazo ry’Ingabo za MINUSCA rivuga ko habayeho ubufatanye bw’Ingabo za Leta ya Santarafurika n’iz’umuryango w’Abibumbye ndetse hitabazwa indege, abo barwanyi bakubitwa inshuro basubira inyuma.

Bamwe muri abo barwanyi kandi ngo bahasize ubuzima, abandi barafatwa ndetse na bimwe mu bikoresho bari bitwaje birafatwa.

Ingabo z’u Rwanda (RDF) zatangaje ko zibabajwe n’urupfu rw’uwo musirikare w’u Rwanda wari uri mu butumwa bw’amahoro.

RDF yihanganishije umuryango n’inshuti z’uwo musirikare. Ingabo z’u Rwanda zasohoye itangazo rivuga ko ibyabaye bitazica intege ahubwo ko zifite ubushake bwo gukomeza kurinda umutekano w’abaturage mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Santarafurika, ndetse n’ahandi hirya no hino aho ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

ni byo kujya kurinda ubusugire bwi bindi bihugu kuko natwe dushobora guterwa bakbutabara imana imwakire mu bayo yakoze akazi katoroshe ko guhasha umwanzi

EDOS yanditse ku itariki ya: 17-01-2021  →  Musubize

Tutapambana hard mwisho bagiye kurengera inzirakarengane Imana iwafanyie wepesi ktk mapambano

Ibrahim babu yanditse ku itariki ya: 14-01-2021  →  Musubize

Kweli Mungu awafanyie weps

Mucyo claude yanditse ku itariki ya: 16-01-2021  →  Musubize

Ntekereza ko tutari dukwiye kujya kurwana muli Central African Republic.Ubundi umusirikare byitwa ko ari "ingabo y’igihugu".Nukuvuga urinda igihugu cye.Rwose nibabacyure.Nibahamayo,hazapfa abandi benshi kandi atari u Rwanda barwanira.

uwizeye yanditse ku itariki ya: 14-01-2021  →  Musubize

Nukuri twihanganishije umuryango wiyo ntwari yabuze ubuzima kubwo kurengera abaturage
Yitangiye inzira karengane

Kayitare yanditse ku itariki ya: 14-01-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka