Sandro Shyaka, umwe mu bakire b’i Rubavu biravugwa ko yashimutiwe muri DR Congo

Sandro Shyaka ubarirwa mu bakire ba mbere mu Karere ka Rubavu, biravugwa ko mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki 12 Gicurasi 2021 yaba yashimuswe n’abarwanyi ba FDLR ahitwa Kimoka mu birometero 30 uvuye mu Mujyi wa Goma werekeza mu muhanda wa Sake-Kitshanga werekeza i Masisi.

Sandro Shyaka biravugwa ko yari yashimuswe ajya kureba ibikorwa akorera muri RDC
Sandro Shyaka biravugwa ko yari yashimuswe ajya kureba ibikorwa akorera muri RDC

Umuhuzabikorwa w’imiryango iharanira inyungu z’abaturage (Sosiyete Sivile) ya Goma, Marion Ngavho, yatangaje ko Shyaka ufite ibikorwa byinshi by’ubucuruzi mu mujyi wa Goma hamwe n’ibikuyu by’inka yari kumwe n’abantu babiri mu modoka bagana mu gikuyu cya Ruvunda, abarwanyi ba FDLR baramutega bamushimutana n’umushoferi we. Abamutwaye ngo basabye guhabwa ibihumbi 100 by’Amadolari ya Amerika kugira ngo bamurekure.

Shyaka ni Umunyarwanda utuye mu Rwanda uhafite n’ibikorwa mu mujyi wa Gisenyi harimo inyubako zitandukanye. Asanzwe afite ibikorwa bitandukanye mu mujyi wa Goma harimo amazu y’ubucuruzi hamwe n’ibikuyu byororerwamo inka muri Masisi.

Amakuru Kigali Today yahawe n’abaziranye na we bavuga ko abamutwaye bamuzi kandi icyo bamushakaho ari amafaranga kuko bazi ko ayafite.

Hari uwagize ati "Abamufashe bazi neza ko afite amafaranga kandi ni cyo bamushakaho, nayabaha baramurekura."

Ikibazo cyo gushimuta abantu imiryango yabo igatanga amafaranga ni bimwe mu bikorwa umutwe wa FDLR washyizemo imbaraga mu kuzamura ubukungu bwawo, nyuma y’uko icitsemo ibice ndetse n’abarwanyi bawo bakirukanwa mu birindiro wari usanzwe ukoreramo ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro, gucuruza imbaho, gutwika amakara no kubaza imbaho.

Mu kwezi kwa Werurwe 2021 nabwo abarwanyi ba FDLR bafatanyije n’inyeshyamba za Nyatura bahagaritse imodoka ya PAM bashimuta Ambasaderi w’u Butaliyani muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hamwe n’umurinzi we n’abo bari kumwe muri territoire ya Nyiragongo, umurinzi we ashatse kubarwanya barabarasa barapfa.

Kunyura mu muhanda uhuza umujyi wa Goma na Rutshuru unyuze mu Birunga haba hari ibyago byinshi byo gufatwa n’abarwanyi ba FDLR bari mu mutwe wa CRAP uyoborwa na Col Ruhinda.

Ibi biba nanone ku bajya muri Masisi banyura mu muhanda wa Sake na bo bategwa ibico n’aba barwanyi batuye muri Pariki y’Ibirunga hafi y’ibirunga bya Nyiragongo na Nyamuragira aho bafite ubwihisho bukomeye.

Uretse mu nzira zisohoka mu mujyi wa Goma, gushimuta ni ijambo rimenyerewe n’abatuye mu Burasirazuba bwa Congo kugera ku batuye mu mijyi aho abana bavuye ku ishuri baburirwa irengero, abapadiri baburirwa irengero ndetse n’abakora mu nzego za Leta baratwarwa.

Iri hurizo ryo gushimuta abaturage, Umuhuzabikorwa wa société civile ya Goma, Marion Ngavho avuga ko Guverineri mushya wa Kivu y’Amajyaruguru, Lt Gen Constant Ndima, agomba guhangana na byo kugira ngo abaturage bashobore gukora badashyizweho inkeke.

Yagize ati "Abamutwaye basabye guhabwa ibihumbi 100 by’amadolari ya Amerika bamutwarana n’umushoferi n’imodoka, ndetse hari n’undi wakomeretse.
Dutekereza ko bimaze gukabya, turasaba abaturage kwitwararika ndetse bakajya bagaragaza aba bagizi ba nabi."

Marion Ngavho akomeza avuga ko mu gihe bategereje ko ubuyobozi bwa gisirikare butangira kurwanya imitwe yitwaza intwaro, basaba ko hagomba kubaho n’ibikorwa byo kurwanya imitwe yitwaza intwaro ariko hakaba n’ibikorwa byo gusaka abafite intwaro bakazamburwa.

Ubwo Lt Gen Constant Ndima yageraga mu Mujyi Goma aho agomba kuyobora Intara ya Kivu y’Amajyaruguru n’ibikorwa byo kurwanya imitwe yitwaza intwaro no kugarura umutekano, yatangaje ko bazakorana ibikorwa ubwitonzi, ariko buri rwego rukabazwa inshingano zarwo.

Yagize ati "Duhereye ku musirikare azahabwa amasasu asabwe gusobanura icyo yayakoresheje, kuko intwaro gukoreshwa zigurwa na Leta mu kurinda abaturage, iyo umusirikare ayigurishije igaruka kwica abaturage. Imwe mu nshingano dufite ni ugukoresha neza ibikoresho bya gisirikare."

Uyu musirikare mukuru yaburiye imitwe yitwaza intwaro y’abanyamahanga ayisaba gushyira intwaro hasi kuko itari mu gihugu cyayo, asaba abandi barwanyi gushyira intwaro hasi bakakirwa kuko hateguwe uburyo bwo kubahashya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka