RDF yohereje abasirikare bakoresha Ibifaru mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Centrafrique

Igisirikare cy’u Rwanda cyohereje itsinda ry’abasirikare 238 bakoresha ibibunda binini bizwi ku izina ry’ibifaru, mu butumwa bw’Umuryango w’abibumbye bwo kugarura amahoro mu gihugu cya Centrafrique.

Lt Gen Jacques Musemakweli ahanura ingabo zigiye mu butumwa
Lt Gen Jacques Musemakweli ahanura ingabo zigiye mu butumwa

Izo ngabo zahagurutse ku kibuga cy’indege i Kanombe ku Cyumweru,tariki ya 6 Gicurasi,zikaba zagiye zisanga bagenzi bazo bagezeyo mu kwezi gushize bitwaje bimwe mu bikoresho bizifashishwa muri ubwo butumwa bufite izina rya MINUSCA.

Lt Gen Jacques Musemakweli,Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, mu mpanuro yahaye izo ngabo mbere y’uko zihaguruka, yazisabye gukomeza kuba maso ndetse no kurushaho kurangwa n’ikinyabupfura mu butumwa zigiyemo.

Yagize ati “Tubatezeho byinshi muri ubu butumwa, ni yo mpamvu mugomba kurangwa n’ikinyabupfura, ndetse n’ubushishozi mu kazi muzakora kose.”

Bimwe mu bikoresho bizifashishwa muri ubu butumwa byagiye bisanga ibyagiye mbere
Bimwe mu bikoresho bizifashishwa muri ubu butumwa byagiye bisanga ibyagiye mbere

Lt Col Charles RUTAYISIRE, uyoboye izo ngabo zigiye mu butumwa, yatangaje ko ingabo ayoboye yizeye ko zizakora akazi neza, kuko zifite ubumenyi n’ibikoresho bihagije bizazifasha kwesa imihigo.

Izo ngabo zigize icyiciro cya gatatu cy’ingazo z’u Rwanda zitabiriye ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye ( MINUSCA), bugamije kugarura amahoro muri Centrafrique.

Ibi bikoresho ngo bizabafasha kuzuza neza inshingano bagiyemo.
Ibi bikoresho ngo bizabafasha kuzuza neza inshingano bagiyemo.

Kuri iki cyumweru kandi umugaba mukuru w’Ingabo Gen Patrick Nyamvumba n’itsinda ayoboye, bakaba barageze mu gihugu cya Centrafrique, aho yagiye gusura izo ngabo, mu rwego rwo kureba uko zihagaze mu bikorwa by’umuryango w’abibumbye.

Gen Patrick Nyamvumba yakirwa muri Centrafrique
Gen Patrick Nyamvumba yakirwa muri Centrafrique
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

IMANA ibarinde kandi ibakomeze!

ISINGIZWE Elpidius yanditse ku itariki ya: 27-06-2018  →  Musubize

Ibibazo byo muli Central African Republic,kimwe no muli RDC hamwe n’ahandi,byananiwe gukemuka.Ntabwo ari ingabo za UN zizabikemura.
UN ifite abasirikare n’abapolisi barenga 74 000 mu bihugu 18,bajyanywe no "KUZANA AMAHORO".Bakoresha 9 Billions/Milliards USD buri mwaka.Nukuvuga hafi RWF 7 740 000 000 000.
Bihwanye n’inshuro hafi 4 za Annual Budget y’u Rwanda!!!.UN ijyaho muli 1945,intego yayo yali "kuzana amahoro ku isi". Nyamara kuva yajyaho,habaye intambara amagana ku isi hose.Nta gihugu na kimwe yari yazanamo amahoro,ahubwo ibihugu 9 byakoze Atomic Bombs ku buryo isaha n’isaha byakoresha izo atomic bombs isi yose igashira.Uretse guhemba ibifaranga byinshi gusa, UN yarananiwe.IBIBAZO isi ifite,bizakemurwa n’Ubwami bw’imana gusa.Nkuko dusoma muli Daniel 2:44,ku munsi w’imperuka imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu ku isi yose,YESU abe ariwe uyobora ISI ayigire Paradizo (Revelations 11:15).

Kagabo yanditse ku itariki ya: 8-05-2018  →  Musubize

RDF oyeeeigihugu gifite umutekano mwiza biva kungabo zacyo zifite ubunyamwuga buri hejuru kandi bwiza .

Bimawuwa yanditse ku itariki ya: 7-05-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka