RDF mu kababaro k’umusirikare wayo waguye muri Centrafrique
Igisirikare cy’u Rwanda cyatangaje ko cyababajwe n’umusirikare w’u Rwanda wapfiriye mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique, aho yari mu Mujyi wa Bangui mu gikorwa cy’ubutabazi.

Yaguye mu gikorwa cy’ubutabazi ingabo z’u Rwanda zakoreraga mu Mujyi wa Bangui, batabara abaturage bari bagabweho ibitero n’umutwe witwaje intwaro, kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Mata 2018.
Ubuyobozi bwa RDF bwatangaje ko uwo mutwe wateye mu gace kazwi na PK5 ariko ingabo z’u Rwanda zigashobora kuwukumira zikanakiza n’abaturage. Muri iyo mirwano ni naho uwo musirikare yaguye.
RDF yijeje ko uwo musirikare azashyingurwa mu cyubahiro akwiye, kandi akazashyingurwa mu Rwanda.
Muri iyo mirwano hakomeretsemo abandi basirikare umunani ariko bose bakaba bahawe ubutabazi bw’ibanze.
U Rwanda rufite abasirikare 960 bakora ibikorwa bitandukanye byo kurinda abaturage, abayobozi n’inzego zikomeye muri iki gihugu.
Ohereza igitekerezo
|
nukuri imwakire mubayo
Twihanganishije imiryango yuwo musirikare ikomeze yihangane?
twihanganishije imiryango yuwo musirikare witabyimana imana imwakire mubayo kuko nintwari
Imana imwakire. We ntiyabaye nka bya bigwari byo muri MINUAR byataye Abatutsi mu menyo y’interahamwe bakicwa rubi.
imana imwakire mubayo iyo Ntwari yatabarutse mubutumwa bwamahoro
oh my God imana imwakire mubayo gusa watabarutse nkintware
Oh sorry we really recorgnise the compassion to the peace keeping program may almighty give him everlasting peace