RDC: Urugo rwa Joseph Kabila rwagabweho igitero
Urugo rw’uwahoze ari Perezida Joseph Kabila ruherereye i Kinshasa, kuri uyu wa Gatatu tariki 31 Nyakanga 2024 rwibasiwe n’abantu benshi bashaka kurutwika.
Olive Lembe, umugore wa Joseph Kabila, yatangaje ko abantu batazwi umubare bateye urugo rwabo bakaruzenguruka bashaka kurutwika.

Amakuru avuga ko abashinzwe kurinda Joseph Kabila bahanganye n’urubyiruko rushyigikiye Perezida Tshisekedi rwateye urugo rwa Kabila, ndetse bari bambaye imyenda yanditseho Perezida Tshisekedi.
Urubyiruko rwiyise Force du Progrès rurwanya abatavuga rumwe na Perezida Felix Tshisekedi bashatse gutwika urugo rwa Joseph Kabila ruherereye muri Komini Gombe mu mujyi wa Kinshasa mbere ya saa sita kugeza aho abarinzi bakoresheje amasasu ndetse hafatwa babiri.
Olive Lembe Kabila, umugore wa Joseph Kabila yikomye bikomeye Perezida Felix Tshisekedi hamwe n’uwahoze ari Minisitiri w’Ingabo Jean Pierre Bemba, avuga ko bibaye ku nshuro ya kabiri urugo rwabo ruterwa bahari.
Yagize ati “Iki gihugu twakivukiyemo, tugikuriramo, kandi tugikoreramo, twizera Imana kuko twese ku isi turi abacumbitsi. Joseph Kabila yagiriye neza iki gihugu kandi azakomeza kuba umubyeyi wa Demokarasi. Turizera ko Imana zagenda ku bantu bose bashaka kubuza amahoro umuryango wa Joseph Kabila kuko hari benshi afitiye akamaro harimo n’iki gihugu. Iyi ni inshuro ya kabiri ibi bibaye duhari.”

Olive Lembe Kabila yatanze ubuhamya ko abari bateye bari bagamije kumwica ubwe kandi bari benshi.
Avuga ko bazengurutse urugo abandi bashaka kwica urugi ngo binjire mu rugo, ibi bikaba biterwa n’abakuyeho uburinzi bwari bwarashyizweho mu kurinda urugo rwa Joseph Kabila.
Agira ati “Tugomba kwihagararaho kuko iki ni igihugu cyacu, sinzi niba abashaka kutugirira nabi bashobora kutwumvisha ko twasiga abaturage n’igihugu cyacu.”
Olive Lembe Kabila avuga ko Perezida Kabila akunzwe n’abaturage benshi kandi abashatse kumugirira nabi Imana izabahana.
Ohereza igitekerezo
|
Aba bantu si abanye Congo oyaa aba nibabaandi basize bishe abantu mu Rwanda.
Nahano muri Uganda barahari kandi ibikorwa byabo birasa uyu ugomba kuba ari umugambi mubisha bagamije, bafite imvugo bakoresha turayizi kandi kubakurikirana mpamya ko ari kose rwose bazabisubiza ni ngombwa.
Ni urubyiruko bakomeje kwubaka bazi guteza urugomo ruherekezwa ni imvugo tuzi kandi tumaze igihe dukurikirana kandi ibi bihugu byarabimenyeshejwe rwose baracungwa uko bikwiiye any time bizumvikana ko aribo amaze igihe babuza akarere amahoro.
Uzabukomeza azabiryozwa uko bikwiiye.