RDC: Umusirikare wa Malawi yiciwe muri Beni

Ubuyobozi bw’ingabo za Malawi bwatangaje ko umusirikare wabo wari mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yaguye mu mirwano ku wa 10 Gicurasi 2021.

Corporal Chitenji Kamanga w’imyaka 28 y’amavuko yari mu ngabo za Monusco mu Burasirazuba bwa Congo mu gace ka Beni ahitwa Kilya, mu gace ka Rwenzori, mu birometero 21 mu Burasirazuba bw’Umujyi wa Beni ku muhanda uhuza Beni na Kasindi.

Ingabo z’igihugu cya Malawi (MDF) zatangaje ko Chitenji Kamanga yaguye ku rugamba mu mirwano n’umutwe wa ADF.

Ingabo za Malawi zahaye icyubahiro Chitenji wemeye gutanga ubuzima bwe kugira ngo amahoro abeho ku isi, nk’uko bigaragara mu itangazo izo ngabo zashyize ahagaragara.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

IMANA IMWACYIREMUBAYO YARITANZE YABAYEINWARI NITWA NYIRIMANA CHARLES

NITWASHARLE IHUYE yanditse ku itariki ya: 12-05-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka