RDC: Perezida Tshisekedi yashyizeho abasirikare bayobora Kivu y’Amajyaruguru na Ituri

Tariki ya 4 Gicurasi 2021 ku masaha y’ijoro nibwo Perezida Félix Tshisekedi yagize Liyetona Jenerali Luboya Nkashama Johnny Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru, anagena komiseri Alonga Boni Benjamin kuba Visi-Guverineri w’iyi Ntara.

Lt. Gen. Luboya Nkashama Johnny (uri imbere) yagizwe Guverineri wa Kivu y'Amajyaruguru
Lt. Gen. Luboya Nkashama Johnny (uri imbere) yagizwe Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru

Yashyizeho Liyetona Jenerali Ndima Konguba kuba Guverineri mu Ntara ya Ituri, yungirizwa na komiseri Ekuka Lipopo, wagizwe Visi-Guverineri.

Umukuru w’igihugu yashyizeho itsinda rya Polisi n’igisirikare kuyobora izi Ntara kubera ibihe bidasanzwe zirimo kubera imitwe yitwaje intwaro ikomeje guhungabanya umutekano w’abaturage.

Inama ya mbere Perezida Félix Tshisekedi yagiranye n’abaminisitiri bagize Guverinoma iheruka kujyaho hemejwe ko Intara ya Kivu y’Amajyaruguru n’Intara ya Ituri zishyirwa mu bihe bidasanzwe kandi zikayoborwa Gisirikare mu rwego rwo guhangana n’imitwe ihungabanya umutekano.

Perezida Félix Tshisekedi yatanze isezerano ko nyuma yo gushyiraho Guverinoma azaza gutura mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru kugira ngo aganire n’abaturage baho hagamijwe gukemura ibibazo bafite mu nzira yo kugira imibereho myiza n’iterambere.

Abayobozi bashya bahawe kuyobora Intara zabaye isibaniro ry’ubwicanyi, gufatwa bugwate no guhonyora uburenganzira bwa muntu bafite inshingano zo kurwanya iyi mitwe kandi bakirinda guhutaza abaturage.

Liyetona Jenerali Luboya Nkashama Johnny yari umuyobozi mu mutwe w’ingabo FARDC muri Zone ya mbere, umwanya yagiyeho avuye kubuyobizi bukuru bw’ingabo mu Karere ka 13 ka Gisirikare muri Equateur. Visi-Guverineri ni komiseri Alonga Boni Benjamin.

Liyetona Jenerali Constant Ndima Kongba wagizwe umuyobozi w’Intara ya Ituri yari Umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe imiyoborere n’ibikoresho muri FARDC. Mbere y’ibyo, yari ayoboye zone ya gatatu y’ingabo, yari yaranakoreye muri MLC ya Jean-Pierre Bemba, akaba azungirizwa na Komiseri Ekuka Lipopo.

Perezida Félix Tshisekedi aherutse gukoran inama n'abasirikare bakuru
Perezida Félix Tshisekedi aherutse gukoran inama n’abasirikare bakuru

Imiryango yita ku burenganzira bwa muntu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ivuga ko mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo hamwe na Ituri habarizwa imitwe yitwaje intwaro ibarirwa mu ijana yagiyeho mu rwego rwo kwicungira umutekano.

Ibi byakuruye amakimbirane n’ibikorwa byo kumena amaraso aho buri bwoko bwagiye bushaka kugira umutwe w’ingabo ziburinda.

Hari imitwe ariko ituruka mu bihugu bituranye na RDC bihungabanya umutekano wa Congo n’uw’ibihugu biyikikije nka FDLR na CNRD ibangamiye u Rwanda, ADF ihungabanya umutekano wa Uganda, RED Tabara iva mu gihugu cy’u Burundi n’indi myinshi y’Abanyekongo.

Ubuyobozi bwashyizweho buzakorana n’ingabo zizava mu bihugu byo mu Karere byamaze kubyemera nka Kenya, hamwe n’itsinda rya FIB rya Monusco ryashyiriweho guhashya imitwe yitwaza intwaro.

Mu mpera z’ukwezi kwa Mata 2021 ingabo za Leta ya Congo zatangiye ibitero mu ntara ya Ituri ndetse zisuhisa uduce twari twarafashwe n’inyeshyamba muri iyi Ntara, Monusco nayo kuva mu kwezi kwa Werurwe 2021 ikaba yaragejeje itsinda rya FIB n’ibikoresho nkenerwa i Beni ahamaze igihe hari ibikorwa by’urugomo bikorerwa abaturage bikaba byarakuruye imyigaragambyo yo kwamagana Monusco mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru ndetse abanyeshuri i Beni bakaba bari bamaze iminsi barara imbere y’ubuyobozi bwa Komini ya Beni bavuga ko bashaka ko Perezida Félix Tshisekedi yumva akababaro kabo.

Icyakora n’ubwo hari icyizere ko imitwe yitwaza intwaro muri Kivu y’Amajyaruguru na Ituri igiye kurwanywa, abaturage bo mu bwoko bw’Abanyamulenge bakomeje bukorerwa iyicarubozo n’imitwe yitwaza intwaro yo mu yandi moko bahanganye, hakaba haratangiye ubukangurambaga buhuriweho bwo gutabariza abari i Mulenge.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Statistics zerekana ko kuva isi yabaho,intambara zimaze guhitana abantu bagera kuli 1 billion/milliard.Ahanini kubera inzara n’indwara biterwa n’intambara.Umuhanga watumye bakora atomic bomb,Albert Einstein, yaravuze ati:”Ikintu cyonyine cyakuraho intambara,nuko abantu bakanga kurwana”. (Nothing will end wars unless people refuse to go to war).Bihuye n’ibyo bible ivuga yuko abakristu nyakuri batajya mu ntambara z’iyi si, kubera ko Yesu yabujije kwica no kurwana.Yavuze ko abakristu nyabo bazarangwa no gukundana,ndetse bagakunda n’abanzi babo nkuko Matayo 5,umurongo wa 44 havuga.Urugero,yabwiye Abakristu ati nimubona umwanzi ateye Yerusalemu,ntimuzarwane ahubwo muzahungire mu misozi.Soma Luka 21:20,21.Abantu bose babaye abakristu nyakuri,intambara zose zahagarara.Imana yanga umuntu wese uvusha amaraso y’undi.Bisome muli Zaburi 5,umurongo wa 6

gahirima yanditse ku itariki ya: 5-05-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka