RDC: Iperereza ku bagerageje guhirika ubutegetsi ryageze ku ki?

Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), nyuma y’uko havuzwe igitero cyagabwe ku Biro bya Perezida wa Repubulika (Palais de la Nation) no ku rugo rw’Umunyapolitiki Vital Kamerhe, babiri mu bari bashinzwe umutekano we bakahasiga ubuzima, iperereza ryahise ritangizwa. Ariko se ryaba rimaze kugera ku ki?

Abagabye iki gitero bari bitwaje ibendera ryahoze rikoreshwa RDC icyitwa Zaire
Abagabye iki gitero bari bitwaje ibendera ryahoze rikoreshwa RDC icyitwa Zaire

Radio y’Abafaransa, RFI, yatangaje ko ibyo bikimara kuba, iperereza no kubazwa byahise bitangira ku bantu bafatiwe muri icyo gitero, ndetse ngo rirakomeje. Abayobozi ba RDC, ngo barimo gushaka kumva icyatumye icyo gitero kigabwa, abakigabye abo ari bo, n’impamvu zishobora kuba zarabibateye.

Iperereza rimaze kugaragaraza ko muri rusange abagabye icyo gitero bageraga kuri 60, inzego z’umutekano zikaba zikomeje gushakisha abagera mu 10 bitaramenyekana aho barengeye.

Uretse abafashwe, cyangwa se bakaraswa bakicwa, bamwe muri abo bagabye igitero bo bivugwa ko bagiye berekeza ku mugezi wa Congo (Fleuve Congo), bizeye kuhabona ubuhungiro.

Kugeza ubu, amaherezo yabo ntaramenyekana, kuko ntibizwi niba bararohamye, cyangwa niba barashoboye kwambuka umugezi bagahunga.

Ibikorwa byo guhirika ubutegetsi byabaye mu rukerera rwo ku Cyumweru tariki 19 Gicurasi 2024 ntibivugwaho rumwe
Ibikorwa byo guhirika ubutegetsi byabaye mu rukerera rwo ku Cyumweru tariki 19 Gicurasi 2024 ntibivugwaho rumwe

Abakora iperereza bibanze cyane ku bikoresho bya gisirikare byafatanywe abo bagabye igitero, imbunda nkeya mu zo bari bafite, ziracyari nshya, naho inyinshi mu zo bari bafite zigaragara ko ari izaguzwe rwihishwa ku isoko ry’ i Kinshasa ariko zari zisanzwe zarakoze.

Ikindi abakora iperereza barimo kwibandaho cyane, ni amateka n’ubuzima bwa Christian Malanga uvugwaho kuba ari we wari uyoboye ibyo bitero, mu gihe atanabaga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ahubwo akaba yarabaga muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.

Abo bafashwe bakomeje kubazwa n’inzego zibishinzwe, ariko nyuma bakazashyikirizwa ubutabera bwa gisirikare bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ibyo ngo bishobora gufata igihe, kubera ko kugeza ubu, impamvu z’icyo gitero n’abakigizemo uruhare byose bitarasobanuka neza. Ese icyari kigambiriwe ni ukwica umuntu runaka bashakaga? Ese ni Coup d’État yapfubye? Ibyinshi muri ibyo bibazo ntibirasubizwa, by’umwihariko ku bafatanyacyaha baba abari mu gihugu cyangwa hanze yacyo.

Ikindi cyibazwa ni ukuntu inyeshyamba zashoboye kugera ku Biro bya Perezida wa Repubulika mu buryo bworoshye kuriya, ikindi kibazo kikabaza ku isano iri hagati y’igitero cyagabwe mu rugo rwa Vital Kamerhe n’igitero cyagabwe ku Biro bya Perezida wa Repubulika.

Ibikorwa byo guhirika ubutegetsi byabaye mu rukerera rwo ku Cyumweru tariki 19 Gicurasi 2024 ntibivugwaho rumwe, dore ko hari n’abakeka ko ubutegetsi buriho muri RDC bwaba bwarabiteguye nkana bugamije kugira abo bwikiza cyangwa se bugamije kurangaza abantu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka