RDC: Indege yari yaburiwe irengero yabonetse abari bayirimo bapfuye

Byamenyekanye ko abari mu ndege yaburiwe irengero bashizemo umwuka nyuma y’uko Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, itangaje ko hari indege nto yaburiwe irengero irimo abantu 3 n’imizigo.

Icyo gihe ikinyamakuru Reuters cyanditse ko iyi ndege yaburiwe irengero ku wa Gatandatu mu gitondo w’icyumweru gishize, kuko ngo byari biteganyijwe ko igomba kugwa ku kibuga cy’indege giherereye Kasese mu Ntara ya Maniema, ariko ntiyahagera.

Yabuze nyuma y’uko itumanaho rihagaze, abari bayirimo ntibabashe kongera kuvugana n’abari ku kibuga cy’indege.

Ubuyobozi bw’iyi Ntara bwahise butangaza ko ibikorwa byo gushakisha iyi ndege byatangiye.

Minisitiri ushinzwe iby’ingendo ku rwego rw’Intara ya Kivu y’Epfo, Alimasi Malumbi Matthieu, yatangaje ko iyi ndege yabonetse aho yakoreye impanuka ndetse n’abari bayirimo bose barapfuye.

Kuri uyu wa 14 Nzeri 2022 umuturage wegereye ikibuga cy’indege cya Lulingu Airport, mu Burengerazuba bwa Bukavu ni we watanze amakuru avuga aho iyi ndege yakoze impanuka iherereye.

Indege ya kajugujugu yahise yerekeza ahabereye impanuka n’ubwo bitari byoroshye kubera ikirere kibi maze umuyobozi ushinzwe iby’ingendo muri iyo ntara ya Kivu y’Amajyepfo avuga ko bakurikije uko bayibonye impanuka ishobora kuba yaratewe n’ibice by’inyuma by’iyo ndege bigizwe na moteri yaba yaragize ikibazo.

Iyi ndege yahanutse yari itwaye abantu batatu barimo umupilote, umufasha we ndetse n’umukanishi.

Indege ni bumwe mu buryo bwifashishwa cyane mu gutwara abantu n’ibintu muri iki gihugu, icyakora hakunze kumvikana impanuka z’indege, biturutse ku buziranenge bukemangwa bw’izo ndege no ku bibazo by’ikirere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka