RDC: Abantu 17 biravugwa ko bishwe n’inyeshyamba za ADF

Abantu 17 baguye mu gitero cyagabwe n’inyeshyamba za ADF zaturutse mu ishyamba rya Idohu mu gace ka Irumu, muri Ituri. Abarokotse bavuze ko abishwe ari abasivili bafashwe bugwate n’izi nyeshyamba, mu gihe hari ababashije kubacika.

Ku wa kabiri, tariki ya 4 Mutarama 2022, nibwo abandi babarirwa mu 10 bageze mugace ka Idohu babashije gucika inyeshyamba za ADF, muri bo harimo n’abana, bari bashimutiwe mu ishyamba riri kumusozi witwa Isael.

Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu muri kariya karere, watangaje ko watahuye imirambo y’abantu 17. Ndetse uyu muryango uvuga ko abarokotse bemeza ko abandi bantu 13 bakiri mu maboko ya ADF.

Sosiyete sivile ya Walese Vonkutu yo ntiremeza aya makuru, cyane ko yatangaje ko bigoye kugera muri ako gace kubera umutekano muke. Ni mu gihe, Umuhuzabikorwa wa sosiyete sivile ya Walese Vonkutu, Dieudonné Malangayi, yatangaje ko abandi bantu batanu bajyanywe bunyago n’izo nyeshyamba za ADF bageze mu gace ka Takumanda mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu.

Uyu muryango utegamiye kuri Leta wagize uti: "Aya ni amakuba mashya akwiye guhamagarira abayobozi bashinzwe ibikorwa bihuriweho bya FARDC-UPDF kurwanya iyi ADF itera ubwoba abaturage bo mu majyepfo y’akarere ka Irumu".

Radio Okapi dukesha iyi nkuru itangaza ko ku ruhande rw’Ingabo za FARDC, binyuze ku muvugizi wayo nta makuru aratangazwa ku bw’iki gitero.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka