RD Congo yongereye iminsi 15 ku bihe yashyizeho bidasanzwe

Abanyapolitiki bo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, bafashe umwanzuro wo kongera ibihe bidasanzwe (state of siege) mu Ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Ituri mu gihe cy’iminsi 15 kuko n’ubu ibitero by’inyeshyamba bigikomeje muri ako gace gaherutse no guhura n’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo mu kwezi gushize.

Guverinoma ya Repubulika Iharanira demokarasi ya Congo yashyizeho ibihe bidasanzwe guhera tariki 06 Gicurasi 2021 mu rwego rwo guhangana n'ibitero by'inyeshyamba byibasira ibice by'Iburasirazuba by'icyo gihugu (Ifoto: Kenny Katombe/Reuters)
Guverinoma ya Repubulika Iharanira demokarasi ya Congo yashyizeho ibihe bidasanzwe guhera tariki 06 Gicurasi 2021 mu rwego rwo guhangana n’ibitero by’inyeshyamba byibasira ibice by’Iburasirazuba by’icyo gihugu (Ifoto: Kenny Katombe/Reuters)

Hari hashize ukwezi, ubuyobozi bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, bufashe icyemezo cyo gushyiraho iyo ‘state of siege’ aho ubuyobozi bwose buva mu maboko y’abasirivili bukajya mu maboko y’abasirikare mu Ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Ituri, mu rwego rwo guhagarika intambara ziterwa n’inyeshyamba zibarizwa muri ako gace zigahitana ubuzima bw’abasivili, abandi bakavanwa mu byabo.

Tariki 6 Gicurasi 2021, nibwo Guverinoma ya Congo-Kinshasa yashyizeho ‘state of siege’ igerageza guhagarika intambara ziterwa n’inyeshyamba muri izo ntara ebyiri, ariko uhereye ubwo, n’ubundi ibitero by’inyeshyamba ntibyahagaze, ariko nk’uko Minisitiri w’ubutabera wa Congo, Mutombo Rose abivuga, hari abarwanyi benshi b’inyeshyamba bishyikirije ingabo z’icyo gihugu (surrendered), ndetse n’igisirikare cya Leta gishobora kugenzura utwo duce.

Mutombo yagize ati “Haracyari byinshi byo gukorwa, hari iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo, ryabaye mu gihe ako gace kari mu bihe bidasanzwe, bituma Guverinoma yerekeza ingufu nyinshi mu guhangana n’icyo kiza ”.

Ikirunga cya Nyiragongo cyarutse tariki 22 Gicurasi 2021, kerekeje mu Mujyi wa Goma, gihitana ubuzima bw’abantu bagera kuri 31 mu gihe abasaga 20.000 bavuye mu byabo barahunga nk’uko bigaragazwa n’imibare itangazwa n’Umuryango w’Abibumbye.

Ibyo bihe bidasanzwe kandi ngo ntibyashoboye gukumira ubwicanyi bw’abantu bagera kuri 55 bishwe n’inyeshyamba ku wa mbere tariki 31 Gicurasi 2021. Ijoro ryo ku wa mbere ngo ni rimwe mu majoro yabaye mabi cyane muri ako gace uhereye mu myaka ine ishize.

Ku wa gatatu tariki 02 Kamena 2021, nabwo abacukuzi b’amabuye y’agaciro bagera kuri 11 bo muri Teritwari ya Djugu ikize cyane kuri zahabu, ikaba iherereye mu Mujyaruguru ya Ituri, na bo ngo bishwe n’itsinda ry’abarwanyi biyita ‘Patriotic Force and Integrationist of Congo (FPIC)’ , nk’uko umuyobozi w’Akarere ka Mungwalu witwa Jean-Pierre Pikilisende, yabitangarije Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa (AFP).

Pikilisende yavuze ko abarwanyi b’inyeshyamba bashaka kwigarurira, ako gace gakize cyane kuri zahabu, ubu icukurwa n’abacukuzi babikora ku buryo bwa gakondo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka