Polisi yasubije asaga miliyoni icyenda uwari wayibwe

Polisi y’u Rwanda yasubije amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni icyenda uwari yayibwe n’umukozi we.

Ukekwaho kwiba aya mafaranga yemera ko atari umwere
Ukekwaho kwiba aya mafaranga yemera ko atari umwere

Amafaranga yari yibwe ni 10.740 y’ama Euros n’ibihumbi ijana by’Amanyarwanda, akaba yashyikirijwe nyirayo kuri uyu wa kane taliki 29 Ukuboza 2016.

Uwari wibwe avuga ko amafaranga yayibwe n’umukozi we wo mu rugo, nyuma yo kubona urufunguzo rw’icyumba yari arimo.

Yagize ati “Umushoferi yajyanye imodoka yanjye mu rugo maze asigira imfunguzo umukozi hariho n’urw’icyumba, ahita akingura arayatwara.

Nahise ngeza ikirego kuri Polisi na yo ikora iperereza kugeza ifashe uwanyibye n’amafaranga yose akiyafite, nkaba nyishimira byimazeyo kuba nsubiranye ibyanjye”.

Uyu mugabo avuga ko aya mafaranga ari ayo yari yagurishije imodoka akaba yari atarayajyana kuri Banki, gusa ngo bimuhaye isomo rikomeye ryo kutazongera kubika amafaranga mu rugo.

Uwibwe amafaranga utifuje kugaragara mu itangazamakuru yahise ayasubizwa
Uwibwe amafaranga utifuje kugaragara mu itangazamakuru yahise ayasubizwa

Ukekwaho kwiba aya mafaranga, ntiyemera ko yari afite gahunda yo kuyiba nubwo avuga ko atari umwere.

Ati “Ntabwo nari mfite gahunda yo kuyajyana kuko nakagombye kuba naragiye none bansanze mu rugo, gusa ntabwo ndi umwere. Ndasaba imbabazi kandi bandekuye sinazongera kubikora”.

Umuyobozi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, ACP Rogers Rutikanga, agira inama abantu yo kutabika amafaranga menshi mu ngo.

Yagize ati “Turagira inama abaturage yo kutabika amafaranga menshi mu ngo, bakayajyana muri Banki ndetse bakanakoresha uburyo bw’ikoranabuhanga mu kwishyurana.

Bagomba kumenya kandi imyirondoro y’abakozi babo ku buryo hagize ikiba byakoroha kubashakisha”.

Ukekwaho icyaha kiramutse kimuhamye yahanishwa igifungo kiri hagati y’amezi atandatu n’imyaka ibiri, n’ihazabu ikubye incuro ebyiri kugera kuri eshanu z’amafaranga yibwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

kwiba sibyiza

alias yanditse ku itariki ya: 30-12-2016  →  Musubize

twirinde ingeso yo kwiba

john yanditse ku itariki ya: 30-12-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka