Polisi ya Uganda yashyikirije u Rwanda umurambo

Ku mugoroba wo ku itariki 06 Gashyantare 2020 ku mupaka wa Cyanika uhuza u Rwanda na Uganda uherereye mu Karere ka Burera ku ruhande rw’u Rwanda, habereye umuhango wo guhererekanya umurambo w’umuturage w’u Rwanda wapfiriye muri Uganda. Polisi ya Uganda ivuga ko yasanze uwo murambo uziritse umugozi mu ijosi unagana mu giti.

Umurambo winjizwa mu modoka y'u Rwanda
Umurambo winjizwa mu modoka y’u Rwanda

Ni umurambo w’umugabo w’imyaka 36 witwa Semukanya Gasore wo mu Murenge wa Kinyababa mu Karere ka Burera. Apfuye nyuma y’iminsi mike batamubona muri ako gace aho byavugwaga ko yabaga kwa Nyirasenge utuye mu gihugu cya Uganda.

Mu muhango wo guhererekanya umurambo, uwaje ahagarariye urwego rwa Polisi Sitasiyo ya Kisoro muri Uganda utashatse gutangaza amazina ye, yavuze ko ku wa gatatu tariki 05 Gashyantare 2020 aribwo bahurujwe n’abaturage babwirwa ko babonye umurambo unagana mu giti cyo mu ishyamba ryitwa Cyuya.

Ati “Twakiriye amakuru ko mu ishyamba rya Cyuya hari umurambo w’umusore unagana mu giti ari mu mugozi, Polisi yahise ijya kureba, ibona uwo murambo nk’uko yari yabibwiwe, irawururutsa iwujyana mu bitaro bya Kisoro kugira ngo ukorerwe ibizamini. Nyuma yo gukorerwa ibizamini nibwo twawuzanye kuwuhererekanya na Leta y’u Rwanda”.

Abajijwe icyaba cyateye urwo rupfu, yavuze ko icyo ari ikibazo cyasubizwa na muganga wasuzumye uwo murambo.

Abazanye uwo murambo basabwe n’abahagarariye u Rwanda kubanza gufungura isanduku ngo imiryango ye imenye ko ari we koko bashaka kubyanga.
Gusa bageze aho barumvikana bemera gufungura iyo sanduku yajemo umurambo, kuyifungura bibanza kugorana, dore ko bari bayiteyemo imisumari mu mpande zose ku buryo bitari byoroshye kuyifungura.
Mu rwego rwo kumenya neza amakuru y’urupfu rwa Semukanya Gasore, Kigali Today yegereye murumuna wa nyakwigendera witwa Iyamuremye Vincent, avuga ko ku mugoroba wo ku wa kabiri tariki 04 Gashyantare 2020, aribwo ngo bumvise amakuru ko babonye umurambo umanitse mu giti mu ishyamba ryo muri Uganda, ngo bagira amakenga kuko bari bamaze iminsi batabona Semukanya.

Avuga ko bahise baterefona babyara babo baba muri Uganda mu gace k’u Bufumbira, biba ngombwa ko bajya kureba ahavugwa uwo murambo basanga ni mubyara wabo, aho yari ari mu mugozi anagana mu giti.

Agira ati “Tukimara kubwirwa ayo makuru twagize impungenge, duterefona babyara bacu bari mu Bufumbira hafi y’aho babonye uwo murambo, mu kugerayo basanga ni umurambo wa nyakwigendera umanitse mu giti”.

Nyuma yo kubwirwa ayo makuru n’abari mu Rwanda, Kigali Today yegereye umwe muri babyara b’uwapfuye witwa Nyirandagijimana Justine utuye muri Uganda wari waje mu bakiriye uwo murambo, avuga ko urupfu rwa mubyara we rwamubereye urujijo.

Avuga ko aho yari avuye mu murima yanyuze ku gasantere aturiye kitwa ku Disi, yumva abantu barasakuza bavuga ko mu ishyamba babonye umuntu unagana mu giti yapfuye.

Akomeza agira ati “Kubera ko bari batubwiye ko mubyara wacu atari mu Rwanda ko batazi aho aherereye, numvise ngize amakenga njya guhamagara Mama aho yaranduraga ibishyimbo, mubwira inkuru ko hari kuvugwa umurambo w’umugabo babonye umanitse mu giti mu ishyamba”.

Arongera agira ati “Nkibwira umucecuru iyo nkuru yaguye mu kantu, duhita tujya kureba aho babonye uwo murambo, tukigera aho mu Rugano dusanga ni we umanitse mu giti aho amaguru ye yendaga gukora hasi. Ubwo Mama yahise agaruka gutabaza twe dusigara ku murambo, byatubereye urujijo”.

Munyantwari Kenesi Umugande w’umuturanyi wa Nyirandagijimana mubyara wa Nyakwigendera, na we ni umwe mu bo urwo rupfu rwabereye urujijo.

Ati “Twasanze umurambo mu giti, abantu bajya kubibwira Polisi. Ikihagera yahise ikata umugozi wari umuziritse bamanura umurambo bawushyira mu modoka yabo, baravuga bati ntabwo dushobora kugenda ngo dusige bene wabo, nibwo bahamagaye mubyara we, nanjye tujyana mu bitaro bya Kisoro aho bapimiye uwo murambo”.

Avuga ko kumenya icyamwishe bitoroshye, kuko ngo na bo ubwabo biboneye uwo murambo uri mu giti.

Ati “Na Polisi yaje iwumanura twirebera, n’akagozi kari kamuziritse bakimara kugakata, ninjye bagahereje n’ubu murebye mu isanduku irimo umurambo mwakabona”.

Mu rwego rwo kumenya icyo Leta y’u Rwanda ibivugaho, Guverineri Gatabazi avuga ko amakuru ava muri Uganda yemeza ko basanze yimanitse mu giti nubwo ayo makuru ngo atizewe.

Avuga ko kuba umuntu yaraguye muri Uganda, bivugwa ko yari yagiye gusura babyara be na Nyirasenge bitumvikana.

Ati “Umuntu wapfiriye ku rundi ruhande, bavuga ko yari kwa Nyirasenge, nta bindi bimenyetso dufite by’ukuntu byagenze, gusa bazanye umurambo turawakira nk’Abanyarwanda tugomba kubaha umuturage wacu, tuwujyana ku bitaro kugira ngo bawusuzume. Hanyuma bazarebe, bamenye niba hari icyamwishe, na RIB ikore akazi kayo ko gufungura dosiye ijyanye n’urupfu rwe. Ibyo nibirangira bazashyingura umuturage wabo muri Kinyababa”.

Ikindi Guverineri Gatabazi yongeraho, ni uko ababishinzwe barimo kubikurikirana kugira ngo hamenyekane icyihishe inyuma y’urwo rupfu kuko bimaze iminsi bigaragara ko Abanyarwanda bari gukorerwa iyicarubozo muri icyo gihugu.

Ati “Birajyana n’igihe baherutse kwica umuturage, baherutse no gukubita umuturage baramutemagura. Hari n’abandi bafungiweyo birazwi. Turacyakurikira ngo turebe ko hari ikibyihishe inyuma, kuko hari igihe abantu bica umuntu bakamumanika mu giti kugira ngo bavuge ko yiyahuye. Byagiye bigaragara kenshi ariko turategereje kugira ngo tumenye andi makuru”.

Mu byifuzo by’umuryango wa Nyakwigendera ngo ni uko uwo murambo wakorerwa isuzuma, hakamenyekana neza icyishe umuvandimwe wabo.

Nyakwigendera Semukanya Gasore asize umugore n’abana batanu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka