Polisi y’igihugu yohereje abapolisi biganjemo abagore mu butumwa bw’amahoro

Kuri uyu wa 27 Kamena 2018,ku nshuro ya mbere Polisi y’igihugu yohereje itsinda rigizwe n’abapolisi 160 harimo 85 b’igitsina gore mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Amajyepfo,

Ku nshuro ya mbere Polisi yohereje mu butumwa bw'amahoro abapolisi biganjemo abagore
Ku nshuro ya mbere Polisi yohereje mu butumwa bw’amahoro abapolisi biganjemo abagore

Abo bapolisi bayobowe na ACP Theddy Ruyenzi bahagurutse ku kibuga cy’Indege cya Kanombe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu berekeza muri Sudani y’Amajyepfo.

Abo bapolisi bakaba bagiye muri ubwo butumwa nyuma y’uko muri Nzeri 2015, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yari yabitanzeho umuhigo imbere y’inama y’abakuru b’ibihugu mu muryango w’abibumbye.

ACP Theddy Ruyenzi avuga ko bagiye gutabara abababaye bakazanabakangurira kwiyubakamo ubushobozi bwo kwicungira umutekano
ACP Theddy Ruyenzi avuga ko bagiye gutabara abababaye bakazanabakangurira kwiyubakamo ubushobozi bwo kwicungira umutekano

ACP Ruyenzi ubayoboye yavuze ko muri ubu butumwa bazakurikiza amahame agenga ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bw’amahoro muri icyo gihugu(UNAMISS), ariko ko bazashyiraho umwihariko.

Ati"Tuzashyiraho umwihariko wo kwita ku bagore n’abana kuko ari bo bahura n’ihohoterwa cyane, ariko tuzanabagaragariza ko bashoboye gukora ibikorwa nk’ibyo dukora"

Umuyobozi wungirije wa Police y'igihugu Dan Munyuza atanga impanuro ku bapolisi bagiye mu butumwa
Umuyobozi wungirije wa Police y’igihugu Dan Munyuza atanga impanuro ku bapolisi bagiye mu butumwa

Umuyobozi wungirije wa Polisi y’Igihugu Dan Munyuza waherekeje abo bapolisi, mu mpanuro yabahaye yabibukije ko bagomba gushingira ku ndangagaciro za Polisi y’igihugu bikabafasha gukora neza ikibajyanye.

Ati” Twabateguye neza bihagije haba mu myitozo ndetse no kubagenera ibikoresho. Icyo tubashakaho ubu,ni ugukomeza gukurikiza amabwiriza agenga Polisi y’ u Rwanda, kurangwa n’ubunyamwuga, umuco wo gufasha abari mu kaga, kwitanga mu kazi no kurangwa n’ikinyabupfura.”

Kugeza ubu Polisi y’Igihugu ifite abapolisi bagize amatsinda yatojwe (FPU) barenga 1,000, bari mu butumwa bw’amahoro mu bihugu bya Haiti, Centrafrique, na Sudani y’Epfo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

IMANA azabarinde:bazagereyo amahoro,kd bazarangize inshingano zabo as our President wishes every day!
Seigneur Jesus soit avec les.

ISINGIZWE Elpidius yanditse ku itariki ya: 27-06-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka