Polisi mu Buholandi yafashe umugabo n’umugore we bari batorotse aho bashyizwe mu kato

Umugabo n’umugore we bari baturutse muri Afurika y’Epfo bageze mu Buholandi bashyizwe mu kato muri Hoteli yo muri Amsterdam, nyuma Polisi ibafata bacitse bahunze ako kato bashyizwemo na Guverinoma y’igihugu cy’u Buholandi.

Ibiro ntamakuru by’Abafaransa AFP, byatangaje ko abo bafashwe bahunga akato bari bashyizwemo, ari umugabo ufite imyaka 30 y’amavuko ukomoka muri Esipanye n’umugore we w’imyaka 28 ukomoka muri Portugal, ngo bakaba barageze i Amsterdam baturutse muri Afurika y’Epfo ahavugwa virusi iteye impungenge yiswe ‘Omicron’.

Stan Verberkt, Umuvugizi wa Polisi y’aho mu Buholandi yabwiye CNN dukesha iyi nkuru ati “Polisi yafashe abo bashakanye ubwo bari bahunze hoteli bari bashyizwemo mu kato”.

Gusa Polisi ntiyigeze itangaza niba, abo bari batorotse bafite iyo virusi cyangwa se niba batayifite.

Abo bafashwe bahunze hoteli bari bashyize mu kato, ngo bari bamwe mu bagenzi 600 bari mu ndege ebyiri zari zivuye muri Afurika y’Epfo, nyuma bageze i Amsterdam barapimwa basanga 61 muri bo bafite Covid-19, abandi 13 muri bo bafite virusi ya Omicron.

Uwo mugabo n’Umugore we bafatiwe mu ndege yari igiye kujya muri Esipanye nyuma bahita bajyanwa mu kigo gishinzwe ubuzima nk’uko byatangajwe n’uwo muvugizi wa Polisi.

Inzego z’ubuzima mu Buholandi zikomeje gupima abo bagenzi baje baturutse muri Afurika y’Epfo, kugira ngo barebe niba, nta bandi bafite iyo virusi nshya ya Omicron.

U Buholandi ni kimwe mu bihugu byahagaritse ingendo ziva cyangwa zijya mu bihugu byo mu Majyepfo ya Afurika,nyuma y’uko hatangajwe iyo virusi nshya ya Omicron.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibi vibe intangarugero abanyarwanda bareberejo b guketensa I untu iki cyorezo kiraze

Jean Bosco yanditse ku itariki ya: 2-12-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka