Perezida William Ruto yagiriye uruzinduko muri RDC
Perezida wa Kenya Dr. William Ruto yagiriye uruzinduko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) mu rwego rw’ibiganiro bigamije kugarura amahoro mu Burasirazuba bw’iki Gihugu.

Perezida William Ruto yageze muri iki gihugu mu ijoro ryo ku itariki ya 21 Ugushyingo 2022, yakirwa na Perezida Félix Tshisekedi, bagirana ibiganiro ku mibanire n’ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi no ku kibazo cy’umutekano muke uhora mu Burasirazuba bwa Congo.
Ikinyamakuru The Star cyo muri Kenya cyatangaje ko Perezida Ruto ari gukora uko ashoboye ngo ibintu bigaruke mu buryo ndetse n’abatuye mu burasirazuba bwa Congo bagire umutekano kandi u Rwanda na DRC bareke kugirana amakimbirane aturuka ku kuba Congo ishinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23.

N’ubwo Perezida Ruto ari muri Congo, ibiganiro byagombaga kubera i Nairobi kuri uyu wa Mbere tariki 21 Ugushyingo 2022 byasubitswe kubera ko Inteko Ishinga Amategeko ya Congo iherutse kubuza Guverinoma kuganira na M23 kuko ngo ari umutwe w’iterabwoba aho kuba inyeshyamba zisanzwe.
Biteganyijwe ko iyo nama izasubukurwa muri uku kwezi ariko nta tariki izwi yavuzwe iyo nama izaberaho.

Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ibyemejwe mu masezerano aherutse gusinyirwa i Nairobi agamije guhashya imitwe ikorera mu Burasirazuba bwa RDC irimo na M23 ibihugu bya Kenya, u Burundi, na Tanzaniya byohereje ingabo muri RDC kugira ngo zifashe iki gihugu guhashya imitwe y’iterabwoba.
Ohereza igitekerezo
|