Perezida wa Santarafurika yashimiye Perezida Kagame n’ingabo z’u Rwanda
Nyuma yo gusoza amasomo ku basirikare 512 batojwe n’ingabo z’u Rwanda, mu muhango wabereye kuri Sitade ya Camp Kassaï, Perezida wa Santarafurika Faustin-Archange Touadéra yashimiye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame n’ingabo z’u Rwanda.
Yagize ati, “ Murabizi ko Repubulika ya Santarafurika yanyuze mu bihe bigoye kandi turatekereza ko amahugurwa yatanzwe mu minsi ishize, ari ingenzi ku ngabo zacu n’inzego z’umutekano mu rwego rwo kububakira ubushobozi. Haracyari ibibazo,kandi kubisohokamo, ni byo byatumye dusaba abavandimwe bacu, abafatanyabikorwa bacu, binyuze mu masezerano twagiranye n’u Rwanda”.
“Twabonye amahugurwa yo kongera ubushobozi bwacu, ubushobozi bw’ingabo zacu n’inzego z’umutekano. Hari n’andi mahugurwa rwakoze dufatanyije n’u Burusiya.Turakomeje, twinjiye mu bufatanye butandukanye, kugira ngo twubake ubushobozi bw’inzego z’umutekano. Ibyo tubona hano, ni ikimenyetso cy’uko binyuze mu bufatanye bw’ibihugu byacu, dushobora kwiyubaka”.
“Turashimira Perezida Paul Kagame n’ingabo z’u Rwanda zaje kudutera ingabo mu bitugu muri ibyo bibazo byose.Ndagira ngo mfate n’uyu mwanya nshimire ingabo za Santarafurika, zatangiye kwiyubakamo imbaraga. Urubyiruko rwasoje amasomo, ruzatanga umusanzu ukomeye mu gushyigikira ingabo zacu. Icyo nababwira, ni uko nishimye. Kandi ndabona ko uru rubyiruko Turizera ko aya mahugurwa, azakomereza no ku rundi rubyiruko”.
Muri aba basarikare ba Santarafurika batojwe n’Ingabo z’u Rwanda basoje amahugurwa uyu munsi tariki 24 Ugushyingo 2023, harimo abagore 49. Mu myitozo bahawe, harimo kurasa, gukunda igihugu cyabo no kugira ubushobozi bwo guhangana n’umwanzi igihe yaba agiteye.
Bamwe mu barangije ayo masomo ya gisirikare bavuga ko ubu nubwo Ingabo z’u Rwanda zataha, bari ku rwego rwo kuba bakomeza kurinda umutekano w’igihugu cyabo, kuko ingabo z’u Rwanda zabahaye amahugurwa ari ku rwego mpuzamahanga.
Ikindi abo basirikare basoje amasomo yabo bavuga, ni uko bishimira imikoranire myiza iri hagati ya Perezida w’igihugu cyabo na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame.
Ingabo z’u Rwanda zatoje abo basirikare ba Santirafurika barangije amasomo yabo uyu munsi, ziri muri icyo gihugu binyuze mu masezerano u Rwanda rwasinyanye na Santirafurika mu 2019, arebana n’imikoranire mu bya gisirikare.
Izo ngabo zoherejwe muri Santirafurika mu mwaka wa 2020, zigenda mu rwego guhangana n’ibitero by’inyeshyamba ziyobowe na François Bozize zigabaga ku ngabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro.
Ikindi kandi izo ngabo zagize uruhare mu mugendekere myiza y’amatora ya rusange yabaye muri icyo gihugu mu Kwezi k’Ukuboza 2020, aba mu ituze n’umutekano.
Uretse Ingabo z’u Rwanda ziri muri Santirafurika mu rwego rw’amasezerano ibihugu byombi byasinyanye mu rwego rwa gisirikare, hari n’izindi ngabo z’u Rwanda zagiye muri icyo gihugu mu rwego rw’ubutamwa bwa UN bwo kugarura amahoro n’umutekano MINUSCA mu 2014, aho zishimirwa kuba ari Ingabo zirangwa n’ubunyamwuga ndetse no kugaragaza itandukaniro mu bihe bikomeye.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|