Perezida w’u Burusiya Vladmir Putin ngo ntatewe ubwoba n’ibihano

Nyuma yo gufatirwa ibihano, Perezida w’u Burusiya Vladmir Putin yatangaje ko Leta ye igikinguriye amarembo ibiganiro bya dipolomasi hagati y’u Burusiya na OTAN kugira ngo ikibazo cy’intambara muri Ukraine gikemuke, ariko ko inyungu n’umutekano by’Abarusiya atari ibyo asaba (non négociables).

Vladimir Putin
Vladimir Putin

Benshi bakomeje kwibaza niba gahunda yo kwinjiza Ukraine mu muryango OTAN/NATO wo kurwanyiriza umwanzi hamwe(ugizwe na Amerika ya Ruguru n’ibihugu bikomeye by’u Burayi) itazabyara intambara ya gatatu y’Isi kuko u Burusiya bwabyitambitsemo.

U Burusiya bwari bwasabwe kutinjiza ingabo zabwo mu gihugu cya Ukraine zishaka kuburizamo iyinjizwa ry’icyo gihugu muri OTAN, ariko bwabirenzeho ku wa Kabiri tariki 22 Gashyantare 2022.

U Burusiya bufite ibisasu bya kirimbuzi birenga 1,600 (aho kimwe ngo gishobora guhindura intabire u Burayi bw’Iburengerazuba), bwari bwabwiwe ko niburenga umurongo utukura bukohereza ingabo muri Ukraine buzafatirwa ibihano bikomeye.

Ntabwo u Burusiya bwarekeye aho ahubwo bwahise butangaza ko uduce twa Ukraine twitwa Donesk na Luhansk turimo abarwanyi biyomoye kuri Leta y’icyo gihugu, duhindutse ibihugu byigenga(bitakiri kuri Ukraine).

Ingabo z'u Burusiya zamaze kugera muri Ukraine
Ingabo z’u Burusiya zamaze kugera muri Ukraine

Ni nyuma y’aho mu mwaka wa 2014 u Burusiya bwigaruriye indi ntara yitwa Crimea yahoze kuri Ukraine buyigira iyabwo.

U Burusiya(nk’igihugu gifite ubudahangarwa n’icyicaro gihoraho mu muryango w’Abibumbye - UN), buvuga ko ingabo zabwo zigiye kurindira umutekano n’ubusugire intara za Donesk na Luhansk, nyuma yo kuzegurira ubwigenge.

Inama y’igitaraganya yahurije hamwe abagize Akanama ka UN gashinzwe Amahoro ku Isi ku wa Kabiri, yanenze u Burusiya kurenga ku masezerano mpuzamahanga agenga imipaka y’ibihugu.

Ibihugu bitandukanye by’i Burayi na Amerika(ya ruguru) byamaze gufatira ibihano u Burusiya nk’uko byari byabisezeranyije.

Bimwe byafunze imiyoboro ya Gaz iva mu Burusiya kugira ngo butongera kuyicuruza, amabanki y’u Burusiya yakoreraga hanze y’icyo gihugu na yo yarafunzwe ku buryo ntawongera kubitsa cyangwa kubikuzamo amafaranga, ibi bikaba bigamije kuburizamo ishoramari ry’Abarusiya aho riri hirya no hino ku isi.

Ibihugu bigize OTAN kandi byafatiriye imitungo y’Abayobozi bakuru b’u Burusiya iri hanze, barimo abagize Inteko Ishinga Amategeko (yitwa Douma), ndetse babuzwa no gutembera.

U Burusiya bwiteguye intambara
U Burusiya bwiteguye intambara

Kongera guhurira mu biganiro kwa OTAN n’u Burusiya kwabaye nk’ukuburijwemo, kuko Umunyamabanga wa Leta zunze Ubumwe za Amerika(USA) Anthony Blinken yahise atangaza ko ibiganiro byari kumuhuza na mugenzi we w’u Burusiya Sergëy Lavrov kuri uyu wa Kane bibaye bihagaritswe.

Nyuma y’ibi byemezo byose, Perezida Putine w’u Burusiya yagize ati "Amarembo y’ibiganiro bya dipolomasi aracyafunguye, ariko ibijyanye n’inyungu hamwe n’umutekano by’Abarusiya ntabwo tubisaba (non négociables)".

Uretse Belarus, inshuti magara y’u Burusiya hamwe n’u Bushinwa buvuga ko kwinjiza Ukraine muri OTAN byabangamira umutekano wabwo(u Burusiya), nta kindi gihugu kugeza ubu kiratangaza ko kiri inyuma y’u Burusiya mu ntambara burwanamo na Ukraine ishyigikiwe na OTAN.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Putin ibihano yahawe ndunva bidahagije kandi ibyo bihano byose ingaruka nubukene bubukene kubaturage narubanda rugufi kandi wend ntanuruhare babigizemo

Patrick munezero yanditse ku itariki ya: 28-02-2022  →  Musubize

Nugusenga cyane!¡

Vianney yanditse ku itariki ya: 27-02-2022  →  Musubize

Ibihano ntacyo bibwiye PUTIN.Ukurikije ijambo yavuze ejobundi,afite nostalgy yuko USSR yasenyutse muli 1991.Yumva yayisubizaho.Uyu mugabo nakomeza gutya,azateza intambara ya 3 y’isi ubwo noneho bazarwanisha atomic bombs.Uretse ko imana ibacungira hafi.Aho kugirango bazatwike isi yiremeye,izatwika intwaro zabo hamwe n’abantu bose bakora ibyo itubuza,harimo n’abarwana nkuko bible ivuga.Ibyo bizaba ku munsi bible yita armageddon ushobora kuba uri hafi.

muyoboke yanditse ku itariki ya: 23-02-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka