Perezida Putin akomeje kuburira Amerika n’u Burayi
Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin yavuze ko agiye gukoresha uburyo bwose bw’intwaro afite mu gihe Amerika n’u Burayi bakomeza gusagarira igihugu cye cyangwa ibice bya Ukraine birimo komekwa ku Burusiya.
Amatora(Referandumu) yo komeka ibice bya Ukraine ku Burusiya arakorwa ku matariki ya 23-27 Nzeri 2022, nyuma yaho u Burusiya bukaba bushobora gutangaza ko bibaye ubutaka bwabwo, n’ubwo Ukraine ifashijwe na OTAN bagaragaza ko badateze kubihara.
Intara zizomekwa ku Burusiya ni Luhansk, Donetsk, Zaporizhia na Kherson, hakiyongeraho umwigimbakirwa wa Crimea wigaruriwe mu mwaka wa 2014.
U Burusiya buvuga ko ibyo bice bituwe n’Abaturage bavuga Ikirusiya, kandi ko bahoraga bakorerwa ivangura na Jenoside bikozwe na Leta ya Ukraine bwita Abanazi bashya (bakoreye Jenoside Abayahudi).
Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin yaciye Iteka ryo kongera ingabo, kugira ngo haboneke izizarinda ubusugire bw’ibice bya Ukraine bigiye komekwa ku gihugu cye, anabyizeza umutekano usesuye
Mu kiganiro aherutse gutanga kuri Televiziyo ya Leta, Putin yavuze ko mu gihe Uburengerazuba bw’Isi(Amerika n’u Burayi) byahungabanya ubusugire bw’Igihugu cye, hazifashishwa intwaro z’uburyo bwose u Burusiya butunze.
Ati "Turakoresha uburyo bwose dufite mu kurinda abaturage bacu, ibi ntabwo ari imikino, dufite intwaro zisenya zihagije zo guhangana n’u Burengerazuba bw’Isi kandi ziteye imbere kurusha izabo."
Ibi Putin abitangaje mu gihe Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya ivuga ko iki gihugu kitakirimo kurwana na Ukraine gusa, ahubwo ngo cyinjiye mu ntambara yeruye n’Umuryango mugari w’ibihugu by’Iburengerazuba bw’Isi na OTAN by’umwihariko.
Minisitiri w’Ingabo w’u Burusiya, Sergei Shoigu yagize ati "Kugeza ubu turi mu ntambara tudahanganye na Ukraine gusa, ahubwo turarwana n’Umuryango mugari w’Uburengerazuba bw’Isi na OTAN(Umuryango wo gutabarana w’ibihugu bya Amerika n’u Burayi bituriye Inyanja ya Atlantic)."
Sergei Shoigu avuga ko u Burusiya burimo gushaka intwaro zihagije zo guhangana n’iz’Abanyaburayi na Amerika barimo kuzana muri Ukraine.
Yakomeje asobanura gahunda yo kwinjiza mu gisirikare abaturage b’u Burusiya barenga ibihumbi 300 bari basanzwe bafite ubumenyi ku bijyanye n’intambara.
Impande zombi zisanganywe ihame ry’uko umusirikare wa OTAN aramutse arasanye n’uw’u Burusiya hahita haduka intambara ya Gatatu y’Isi kandi ikabamo gukoresha intwaro za kirimbuzi.
Ukraine, u Burayi, Amerika ntibateze guhara ibice bizomekwa ku Burusiya
Ibitangazamakuru byo mu Burengerazuba (Amerika n’u Burayi) hamwe n’abanyapolitiki bavuga ko intwaro za kirimbuzi ari bwo zigiye kuba zakoreshwa bitewe n’uko u Burusiya nibuterwa mu bice bwita ibyabwo butazarebera.
Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika (USA), Joe Biden, aherutse gutangarizwa ko u Burusiya bwaba burimo guteganya gukoresha intwaro zifite ubumara(armes chimiques) maze arabwihaniza ku buryo bukomeye.
Biden yasubiyemo inshuro eshatu ijambo ’Don’t’, risobanura ngo "Muramenye, ntimuzabikore, kuko mwahindura isura y’intambara mu buryo butigeze bubaho kuva ku ntambara ya kabiri y’Isi."
Biden avuga ko mu gihe u Burusiya bwakoresha intwaro z’ubumara, bwahita bushyirwa mu kato katigeze kubaho bukitwa "Pariah State" cyangwa Leta y’ikivume.
Hagati aho ariko USA, u Burayi na Ukraine nyirizina, bikomeje kwamagana amatora ya Referandumu yo komeka ibice bya Ukraine ku Burusiya, bivuga ko ari igikowa giteye isoni.
Ibi bihugu bivuga ko bitazemera guharira u Burusiya ubutaka bwa Ukraine na buto, bitewe n’uko ibihe byo kuvogera ubusugire bw’ikindi gihugu no gufata ibice byacyo ngo byarangiye kera.
Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi na USA birizeza Ukraine ubufasha bwose bwo gukomeza kwigarurira ibice byari byaragiye mu maboko y’Ingabo z’u Burusiya, ndetse bikaba birimo kuyoherereza intwaro zikomeye.
U Burusiya buvuga ko ingabo za OTAN zamaze kwinjira mu ntambara mu buryo bweruye bitewe n’uko iza Ukraine hamwe n’intwaro zayo ngo byayishizeho mu ntambara icyo gihugu kimazemo amezi arindwi gihanganye n’u Burusiya.
Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy avuga ko guhururiza Abarusiya kujya kurwana na Ukraine ndetse no kwigarurira ibice byayo bikomekwa ku Burusiya, ari umugambi wa Putin wo koreka ingabo ze n’abaturage ba Ukraine mu muvu w’amaraso.
Iyi ntambara isa n’imaze kurema ibice bibiri ku Isi bihanganye, aho kimwe gisanzweho kigizwe n’Umuryango OTAN/NATO urimo Amerika, u Burayi n’ibihugu bimwe bya Aziya na Oseyaniya.
Ku rundi ruhande u Burusiya na bwo bufite inshuti mu Muryango wiswe ’Shanghai Cooperation Organisation’ urimo u Bushinwa, u Buhinde, Iran n’ibindi byo muri Aziya yo hagati, n’ubwo ntawakwemeza ko bishobora kubufasha mu gihe bwaba bwatewe nk’uko bikorwa muri OTAN.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Kamuzinzi ndakwibuka utegura Inkuru neza
Utanga inkuru neza.