Perezida Kenyatta yavuze ko abagabye igitero bose bamaze kwicwa

Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta aravuga ko abagabye igitero kuri hoteli yitwa DusitD2, mu murwa mukuru Nairobi bose bamaze kwicwa, iby’igitero bikaba byarangiye.

Abantu bitwaje intwaro bakaba barateye inyubako mu karere ka Westlands kuwa kabiri w’iki cyumweru tariki 15 Mutarama 2019, maze abagera kuri 14 barimo Umunyamerika bahasiga ubuzima.

Ntibyari byoroshye muri Kenya kuri uyu wa Kabiri
Ntibyari byoroshye muri Kenya kuri uyu wa Kabiri

Guverinoma yatangaje ko iby’igitero byarangiye amasaha make nyuma y’uko gitangiye, ariko no mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu amasasu yumvikanye.

Iki gitero cyigambwe n’umutwe w’iterabwoba al-Shabab ufite ibirindiro muri Somalia.

Mu kiganiro yanyujije kuri televiziyo, Perezida Kenyatta yavuze ko abantu 14 aribo bahasize ubuzima, gusa abegera kuri 700 ngo baratabawe.

Umuryango utabara imbabare muri Kenya uzamura imibare y’abapfuye ukavuga ko ari 24.

Perezida Kenyatta yagize ati “Ubu noneho nshobora guhamya ko igikorwa cyo kugarura umutekano kuri Dusit kirangiye, ndetse n’ibyihebye byishwe”.

Yakomeje avuga ko bakomeza gushakisha buri wese wagize uruhare muri iki gitero kugirango abiryozwe, yongeraho ko Kenya ari igihugu gikunda amahoro ariko gikurikiza amategeko ndetse kitibagirwa ugirira nabi abana bacyo.

Kugeza ubu umubare w’abagabye igitero ntabwo uramenyekana. Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri nibwo abantu bane bijtwaje intwaro binjiye munyubako ikoreramo hoteli Dusit2D, batwika imodoka muri parikingi ndetse baturitsa ibisasu bibiri, batangira no kurasa.

Nyuma gato umutwe w’iterabwoba Al – Shabab wahise utangira kwigamba ko ari wo wabikoze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka