Perezida Kagame yitabiriye inama yiga ku mutekano wo mu Burasirazuba bwa Congo

Perezida Kagame yitabiriye Inama y’Umuryango w’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), yibanze ku kureba ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro ya Luanda na Nairobi ku bibazo by’umutekano mucye urangwa mu Burasirazuba bwa Congo.

Iyi nama yayobowe n’Umuyobozi wa EAC, Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye n’Umuyobozi wa ICGLR, Perezida João Lourenço, baganira ku cyakorwa ngo umutekano wo mu Burasirazuba bw’iki gihugu ugaruke ndetse n’imitwe yitwaje intwaro irangwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ihashywe.

Hasuzumwe ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro ya Luanda na Nairobi kugira ngo barebe icyakorwa ku mirwano iri hagati y’umutwe wa M23 n’Ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Uyu muryango wa EAC ni umuhuza ku mpande z’ibihugu byombi kugira ngo hasuzumwe icyakorwa ngo iyi mirwano ishyamiranyije umutwe wa M23 na Congo ihagarare.

Kuva iyi mirwano yakubura, Congo yakomeje gushinja u Rwanda ko ruifasha uyu mutwe witwaje intwaro wa M23 kubera ko ubarizwamo Abanyekongo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda ariko u Rwanda rukagaragaza ko ntaho ruhuriye n’iki kibazo cy’umutekano mucye urangwa muri aka gace k’Iburasirazuba bwa Congo.

U Rwanda rwakunze kugaragaza ko ikibazo cy’umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa Congo kitazanywe n’u Rwanda kandi atari ikibazo cy’u Rwanda, kuko muri iki gihugu hari imitwe yitwaje intwaro irenga 100 ariko hajya kuvugwa hakavugwa umutwe umwe wa M23.

U Rwanda kandi rusanga umuti w’iki kibazo ufitwe na Congo kuko Abanyekongo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda bisanze ari abenegihugu baho kubera amateka y’ubukoroni ubwo u Bubiligi bwashyiragaho imipaka y’ibihugu muri icyo gihe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka