Perezida Kagame anenga abamufata nk’ubangamiye umutekano wa DRC
Perezida wa Repubulika Paul Kagame anenga abamufata nk’ubangamiye umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), kuko icyo kibazo cy’umutekano gifite ibisubizo byava mu buyobozi bwa DRC ubwabwo.
Mu kiganiro yagiranye na RBA tariki 17 Kamena 2024, Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda yavuze ko abafata Perezida Kagame n’u Rwanda nk’umuzi w’ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa DRC, bakwiye gutekereza impamvu cyabayeho, abagiteje n’abafite umuti wacyo, kandi ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu warwo ngo umutekano ugaruke mu Burasirazuba bwa DRC.
Perezida Kagame avuga ko ibihugu bitandukanye n’imiryango bihuriyemo ntako itagize ngo ibibazo bya DRC bikemuke, ariko biba iby’ubusa, ahubwo ibibazo bikomeza gukura mu yindi sura, dore ko n’Ibihugu bikomeye byagerageje kwinjira mu bibazo bya Congo ariko bikaba iby’ubusa.
Agira ati “Ibihugu byo mu muryango wa EAC, Afurika Yunze Ubumwe, Amerika, u Bufaransa, u Bwongereza, u Bushinwa, Ubumwe bw’u Burayi, twagerageje gukora ibishoboka ngo ibibazo bikemuke ariko birananirana, ndetse rwose bikanaba bibi cyane, ariko uko byamera kose ubuyobozi bwa DRC ni bwo bufite mu biganza igisubizo kuko ibyakozwe byose ntihagize igikemuka.”
Yongeyeho ati “Kuvuga ko u Rwanda nanjye ari twe turi ikibazo kuri Congo ntacyo mbonamo kidasanzwe kuko babikora ku nyungu zabo bwite. Ntabwo kudutunga agatoki ari byo bitanga igisubizo kandi bigaragarira buri wese ko ari urwitwazo rwo kwanga gukemura ibibazo byabo. Ababikora rero babikora mu nyungu zabo, ariko mu by’ukuri 100% mpamya ko ikibazo kiri mu biganza by’Abanyekongo. Sinamenya ngo ni nde muri bo wakemura ikibazo ariko nanjye si njyewe wo kubikemura”.
Perezida Kagame avuga ko abantu bazi neza ibibazo bya Congo badakwiye kugira aho babihuriza na Perezida Kagame ubwe cyangwa u Rwanda muri rusange, ahubwo ko bakwiye kumenya impamvu ibibazo byabayeho n’icyabiteye.
Byaje gute ngo Abanyarwanda batangire kwitwa ikibazo kuri DRC?
Perezida Kagame avuga ko nyuma y’urugamba rwo kubohora Igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, hari Abanyarwanda benshi bahungiye muri DRC, barimo n’abari bamaze gukora Jenoside, n’ingabo zari zimaze gutsindwa, bacumbikirwa mu Burasirazuba bwa DRC.
Avuga ko byaje guteza ibibazo aho bamwe baje gutahuka ndetse abakoze Jenoside barakurikiranwa, benshi banahabwa imbabazi, ariko abasigayeyo bishora mu bikorwa byo kwica Abatutsi bo muri Congo, babangiriza ibyabo kugeza ubwo ndetse abasaga ibihumbi 100 bahungiye mu Rwanda.
Perezida Kagame avuga ko ubwo umutwe wa M23 wongeraga kubura imirwano na Leta ya Congo, Abatutsi bo mu Burasirazuba bwa Congo bongeye kwicwa bazizwa ko ari Abatutsi gusa ko ari n’Abanyarwanda.
Avuga ko ibyo bidakwiye kubazwa u Rwanda kuko n’ubundi abo Banyekongo b’Abatutsi babayeho we ubwe ataranavuka, kandi hari byinshi byakozwe ngo ibyo bibazo bihagarare ariko Congo n’ubuyobozi bwayo bagaterera agati mu ryinyo.
Agira ati “Leta ya Kinshasa ni yo ubwayo yagakwiye kugaragaza uko ikibazo cyakemuka aho kwikoma abo udashaka ukabigira iturufu, warangiza ukabigereka ku Rwanda mu gihe nyamara twagerageje gukora ibishoboka ngo dufashe gukemura ibyo bibazo ariko bikananirana kuko Congo ubwayo ari yo ifite umuti w’ikibazo”.
Perezida Paul Kagame avuga ko nubwo ibibazo bya Congo byagerageje gukemurwa, wenda ntibikemurwe mu buryo burambye nta gushidikanya ko nibishyirwamo imbaraga abantu bagakora ibyo bakwiye kuba bakora, n’u Rwanda ruzashyigikira uburyo bwiza bw’amahoro mu gukemura ibyo bibazo.
Ohereza igitekerezo
|