Papa Francis yasabye abizera gusengera abatuye i Goma

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, yasabye abizera gusengera abatuye umujyi wa Goma wibasiwe n’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo.

Ku mugoroba wo ku itariki ya 22 Gicurasi 2021 nibwo abatuye mu mijyi ya Goma na Gisenyi batunguwe n’imyotsi yakwiriye ikirere iherekeje igikoma gisohoka mu kirunga cya Nyiragongo binyuze mu rubavu ahazwi nka Kanyanja na Kirimanyoka.

Byateje imiryango ibihumbi kurara bahunga, abatuye umujyi wa Goma mu masaha ya saa sita z’ijoro bambuka umupaka bahungira mu Rwanda.

Icyo kibazo cy’umutekano cyatumye imiryango isiga byose ikiza ubuzima bwabo, mu masaha y’ijoro abana batoya bagenze ibirometero n’amaguru, ababyeyi batwite kugenda birabananira, abarwayi bicara ku nzira, ubuyobozi mu Rwanda bushyiraho imodoka zo kubatwara, abarembye bajyanwa kwa muganga.

Papa Francis na we yagaragaje ko ahangayikishijwe n’ubuzima bw’abatuye muri aka gace, maze abinyujije ku rukuta rwa Twitter asaba abizera gusengera abatuye i Goma.

Yagize ati "Mureke dusengere abatuye mu mujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bahunze kubera iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo."

Ikirunga cya Nyiragongo cyagize amateka mabi akomeye mu myaka ishize. Aheruka ni iruka rya 2002 ryahitanye abantu 250, naho ababarirwa mu bihumbi 120 bava mu byabo.

Kuri iyi nshuro, abantu batanu ni bo bamaze kumenyekana ko batakaje ubuzima, naho amazu menshi yarenzweho n’igikoma cy’ibirunga ahitwa Buhene muri Territoire ya Nyiragongo.

Nubwo abari bahungiye mu Rwanda basubiye mu gihugu cyabo, Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru yasabye abaturage kuba maso, ibi akabiterwa n’uburyo imitingito ikomeje kwiyongera mu gace gaherereyemo ikirunga cya Nyiragongo no mu nkengero zaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyo koko dukwiriye gusengera abaturage ba Goma.Ariko nkuko ijambo ry’imana rivuga,ntabwo imana yumva amasengesho yose.
Ikindi kandi amasengesho ya papa nayo ashidikanywaho.Urugero,muli 1990,Paapa Yohana Paul II yaje mu Rwanda aradusengera.Ndetse asoma ubutaka,byitwa ko aduhaye umugisha.Nyamara akimara gutaha,intambara yaratangiye le 01/10/1990.

butera yanditse ku itariki ya: 24-05-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka