Pakistan yatangije intambara yeruye kuri Afghanistan
Nyuma y’uruhererekane rw’ibitero byahitanye abantu ku mpande zombi kuva ku wa Kane tariki 26 Gashyantare 2026, indege za gisirikare za Pakistan zagabye ibitero mu mijyi minini myinshi ya Afghanistan, irimo Kaboul na Kandahar.
Abinyujije ku rubuga X, Minisitiri w’Ingabo wa Pakistan yagize ati “Ukwihangana kwacu kurarangiye. Ubu ni intambara yeruye hagati yacu namwe.”
Abayobozi b’aba-Talibani na bo batangaje ko bagabye igitero cyo kwihorera, ibintu byatumye umwuka mubi n’amakimbirane bikomeza kongera ubukana.
Umubano hagati ya Pakistan, igihugu bivugwa ko gifite intwaro za kirimbuzi, na Afghanistan iyobowe n’aba-Talibani kuva mu 2021, umaze igihe warazambye cyane. Imipaka ihuza ibi bihugu ku butaka yarafunzwe, igikorwa cyakurikiye imirwano ikomeye yo mu kwezi k’Ukwakira umwaka ushize yahitanye abasaga 70 ku mpande zombi.
Minisitiri w’Intebe wa Pakistan, Shehbaz Sharif, yatangaje ko ingabo z’igihugu cye zifite ubushobozi bwose bukenewe bwo guca intege no gutsinda igitero icyo ari cyo cyase, nk’uko byatangajwe ku rubuga rwa X rwa Guverinoma ya Pakistan.
Minisitiri w’Umutekano muri Pakistan, Mohsin Naqvi, yavuze ko ibitero iki gihugu cyagabye mu mijyi minini ya Afghanistan ya Kandahar na Kaboul, ari igisubizo gikwiye ku bitero byagabwe na Afghanistan ku wa Kane tariki ya 26 Gashyantare 2026.
Guverinoma y’aba-Talibani yemeje ko habaye ibitero by’indege za Pakistan, icyakora umuvugizi wabo, Zabihullah Mujahid, yatangaje ko nta bantu byahitanye.
Nk’uko Islamabad ibivuga, ibyo bitero byari igisubizo ku kindi gitero cya Afghanistan cyagabwe ku birindiro bya Pakistan ku wa kane.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
|
Waache wapigane!
Waacha wapigane!