ONU irashimira Ingabo z’u Rwanda ibikorwa byo kurwanya Malaria muri Sudani y’Epfo

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo (UNMISS), uretse gushimirwa ibikorwa byo kurinda amahoro n’umutekano, zirashimirwa ibikorwa by’ubukangurambaga mu gufasha abaturage kwirinda indwara ya Malariya.

Ubuyobozi bwa UNMISS bwatangaje ko abaturage bo mu Ntara ya Equatoria muri Sudani y’Epfo bagize umugisha wo kuba barinzwe n’Ingabo z’u Rwanda zoherejwe mu Butumwa bwo kubungabunga amahoro bwa UNMISS, kuko zakomeje kubafasha mu bikorwa by’ubuzima birimo no kurushaho kwirinda no kurwanya Malariya ikomeje guhitana benshi muri icyo Gihugu.

Ni ibikorwa Ingabo z’u Rwanda zakoreye mu Ntara ya Equatoria iri mu Burasirazuba bw’Igihugu, mu rwego rwo gufasha abaturage gukaza ingamba zo kuyirwanya nyuma y’uko yari ikomeje kwiyongera muri iyo ntara.

Mu bikorwa Ingabo z’u Rwanda zakoze harimo gutanga ubuvuzi, inzitiramibu n’ibindi bikoresho ndetse n’ubukangurambaga bwo kwirinda kwandura n’ikwirakwira rya Malaria.

Umuyobozi w’agace ka Morwari ho mu Mujyi wa Torit, Obusuk Michael, yagize ati: “Abarwayi ba Malariya bakomeje kwiyongera cyane, by’umwihariko mu bagore n’abana bato. Birababaje, kuko abenshi mu baturage batarasobanukirwa neza uko bakwirinda.”

Obusuk yakomeje avuga ko n’ababa basobanukiwe uko bakwirinda iyi ndwara bashobora kuba badafite ibikoresho nkenerwa birimo nk’inzitiramibu, imiti yica udukoko ndetse n’ubundi buryo busaba ubushobozi.

Muri ako gace, ingo zisaga 600 zamaze guhabwa ibyo bikoresho n’ubumenyi bukenewe mu bukangurambaga bwakozwe n’Ingabo z’u Rwanda.

Ubuyobozi bw’ako gace bukaba buvuga ko buzahora buzirikana icyo gikorwa iteka ryose.

Obusuk ati: “Turabashimira cyane kuba barahaye imiryango yacu ukuboko gutabara. Twizeye ko n’abandi basigaye bazahabwa ubu bufasha mu bihe biri imbere.”

Si ubukangurambaga gusa mu kwirinda Malaria bwakozwe n’Ingabo z’u Rwanda kuko abaturage ba Sudani y’Epfo bakanguriwe no gukomeza kubahiriza amabwiriza yashyizweho na OMS yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 kimaze guhitana abantu 136 muri icyo Gihugu mu bagera ku bihumbi 16,000 bamaze kwandura icyo cyorezo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka