Nigeria: Abapolisi bashinjwa guhohotera abaturage bafatiwe ingamba zikomeye

Muri Nigeria, Polisi yashyizeho umutwe mushya w’abapolisi barwanya abajura, bakaba basimbuye abakoraga ako kazi bahagaritswe bashinjwa guhohotera abaturage.

Umuyobozi wa Polisi ya Nigeria avuga ko hashyizweho umutwe mushya wo gusimbuza iryo tsinda rirwanya abajura ryateje amakimbirane, rizwi ku izina rya Sars. Ryasheshwe nyuma y’imyigaragambyo ikomeye yamagana ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu.

Polisi muri Nigeria imaze iminsi ihanganye n'abaturage bayishinja kubahohotera
Polisi muri Nigeria imaze iminsi ihanganye n’abaturage bayishinja kubahohotera

Itsinda rishya rizamenyekana nka Swat "Special weapons and tactics" cyangwa itsinda ry’intwaro zidasanzwe hamwe n’amayeri.

Abaturage bitwaje ibyapa bamagana polisi
Abaturage bitwaje ibyapa bamagana polisi

Ibitangazamakuru biravuga ko Abanyanijeriya benshi bagishidikanya kuba bava mu mihana aho bakomeje kwigaragambya basaba ko habaho ivugurura rikomeye rya polisi yose y’igihugu.

Mu rwego rwo gukemura ibi bibazo, umuyobozi mukuru wa Polisi yavuze ko abapolisi bose bo mu ishami rya Sars ryasheshwe bazakorerwa isuzuma n’ibizamini bijyanye n’imitekerereze n’ubundi buvuzi mbere yo kongera guhabwa andi mahugurwa, nyuma bakazongera kwemererwa gusubizwa mu kazi ka polisi.

Uwo muyobozi mukuru wa Polisi yategetse kandi kurekura bidasubirwaho abantu bose batawe muri yombi bari mu myigaragambyo yo kwamagana abo bapolisi bahohotera abaturage.

Abaturage bitwaje ibyapa bamagana polisi
Abaturage bitwaje ibyapa bamagana polisi

Abahanzi bakomeye cyane muri Nigeria benshi bashyigikiye ibikorwa by’imyigaragambyo, abaturage bamagana imbaraga z’umurengera igipolisi kirwanya abajura Sars (special anti-robbery squad) gikoresha, ibyabaye imbarutso yo kuwusesa ndetse no gufungura abaturage bari barafunzwe bafatiwe muri iyi myigaragambyo.

Paul Okoye (Rudeboy) n'abandi bahanzi bifatanyije n'abigaragambya
Paul Okoye (Rudeboy) n’abandi bahanzi bifatanyije n’abigaragambya

Umuhanzi ukomeye Paul okoye uzwi nka Rudeboy wahoze mu itsinda ry’ impanga ryakanyujijeho rya P. Square, yifashishije imodaka ye y’agaciro yo mu bwoko bwa "Hammer" yandikaho ubutumwa bwamagana ihohoterwa rikorwa na polisi irikorera abaturage.

Ibyamamare byo muri Nijeriya nka Wizkid, Davido, Olamide, Don Jazzy, basabye Leta ya Nigeriya guhagarika icyo bise ubugome bwa polisi.

Aba bahanzi bazwi cyane mu myidagaduro bafite umutungo munini ubarirwa mu mamiliyoni bakaba banakurikirwa n’abantu benshi ku mbuga zabo za Internet. Bagiye bandika ubutumwa kuri Twitter na Instagram mu rwego rwo kwifatanya n’abamagana ibyo bikorwa bya Polisi byo guhutaza abaturage.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka