Nairobi: Abantu 23 bahitanywe n’imyuzure
Abantu 23 bapfuye mu mujyi wa Nairobi bazize imvura nyinshi yaguye mu ijoro ryo ku wa Gatanu, igateza imyuzure ikabije mu murwa mukuru w’igihugu cya Kenya.
Polisi y’iki gihugu yavuze ko hari abantu bagera kuri 30 batabawe, ariko abandi benshi ngo bakaba barohamye nyuma yo gutwarwa n’amazi akabajyana mu nzuzi, ndetse hakaba hari n’abishwe n’amashanyarazi.
Ingabo za Kenya zoherejwe gutabara abantu bafatiwe mu modoka bari barimo, mu gihe Polisi yavuze ko imyuzure yangije byinshi birimo n’imitungo y’abaturage, ndetse ikanateza ifungwa ry’imihanda myinshi.
Indege nyinshi zari zitegerejwe kugera ku kibuga cy’indege cya Nairobi zabaye zihagaritswe, cyangwa zikoherezwa mu mujyi wa Mombasa uri ku nkombe z’inyanja.
Mu itangazo polisi yashyize ahagaragara kuri uyu wa Gatandatu tariki 7 Werurwe 2026 ku gicamunsi, yagize iti “Imvura nyinshi yaguye yateje imyuzure ikomeye, abantu 23 kugeza ubu ni bo bamaze kumenyekana ko bapfuye. Yangije imitungo, ifunga imihanda ndetse inatuma abaturage benshi bava mu byabo.”
Abayobozi muri Kenya bagiriye inama abaturage kwirinda kunyura mu mihanda yuzuye amazi no mu miyoboro inyuramo amazi y’imvura, mu gihe abatabazi barimo gufasha abatwara ibinyabiziga n’abanyamaguru baheze mu mazi.
Mbere yaho, Ikigo cya Kenya gishinzwe iteganyagihe cyari cyaburiye abaturage ko imvura nyinshi ishobora gukomeza kugwa igihe kirekire, kikaburira abantu ku byago by’imyuzure mu mijyi no ku kibazo cy’ukutabona neza bitewe n’imvura nyinshi. Biteganyijwe ko amazi y’inzuzi azakomeza kuzamuka kugeza ku itariki ya 9 Werurwe 2026.
Umujyi wa Nairobi, hamwe n’uturere turimo utwo mu misozi yo hagati mu gihugu, agace kegereye ikiyaga cya Victoria ndetse n’utwo ku nkombe z’inyanja, turasabwa kwitondera ibi bihe, kubera imvura ishobora kugera ku gipimo cyo hejuru mu minsi iri imbere.
Umwaka ushize, Abanyakenya amagana bahitanywe n’imvura nyinshi yateje imyuzure ikomeye n’inkangu mu bice bitandukanye by’igihugu, ndetse no mu gihugu gituranyi cya Tanzania.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
|
Mwihanganishe ababuze ababo