Mu Banyarwanda bafungiye muri Uganda harekurwa utanze amashilingi 1.200.000

Bamwe mu Banyarwanda bakomeje gukorerwa iyicarubozo muri gereza zinyuranye zo mu gihugu cya Uganda, aho mu buhamya bwabo bemeza ko bakoreshwa imirimo y’agahato mu gihe cy’umwaka n’igice, baratangaza ko ubashije kubona amashilingi angana na miliyoni imwe n’ibihumbi 200 ari we urekurwa.

Abanyarwanda bagejejwe mu Rwanda kuwa 18 Ukuboza, baje mu byiciro bya batandatu, batandatu
Abanyarwanda bagejejwe mu Rwanda kuwa 18 Ukuboza, baje mu byiciro bya batandatu, batandatu

Mu buhamya bw’Abanyarwanda bakomeje kurekurwa bava muri gereza zinyuranye muri icyo gihugu, bavuga ku buzima bubi bari babayeho bwo guhingishwa mu masambu anyuranye yo mu gihugu cya Uganda ari na ko bakubitwa ubutaruhuka.

Ubwo Abanyarwanda 12 bagezwaga ku mupaka wa Cyanika mu Karere ka Burera, kuwa gatatu tariki 18 Ukuboza 2019, batangarije Kigali Today ko bakize ubuzima bubi bari barimo nyuma yo kurokorwa n’imiryango yabo yaboherereje amafaranga y’insimburagifungo bakarekurwa.

Abenshi bavuga ko bagiye bafatwa ubwo babaga bagarutse mu Rwanda. Ngo n’ubwo bagiye berekana ibyangombwa byabo ntibemererwaga gukomeza urugendo aho bajyanwaga mu magereza.

Nteziyaremye Ezekiel wo mu Karere ka Burera ati “Nari maze umwaka mu mujyi wa Kampala, aho nagiye Uganda mu buryo bwemewe kuko naciye ku mupaka bampa ibyangombwa. Nagezeyo nshaka imibereho ngera ubwo nifuza gutaha.

Ubwo nari mu modoka ngeze Nyakabande muri Kisoro, baraduhagaritse banyaka ibyangombwa byanjye, twari Abanyarwanda benshi bazana FUSO (imodoka) ebyiri twurira tuzi ko batuzanye mu Rwanda, tubona batugejeje kuri Polisi ya Uganda ni bwo bahize batujyana muri gereza”.

Nteziryayo avuga ko akigera muri gereza, yasanzemo umubare munini w’Abanyarwanda bakoreshwa imirimo y’agahato ari na ko bakubitwa banagaburirwa kawunga yaboze.

Ati “Batugejeje muri gereza ya Kisoro batwambitse amapingu, batwambura imyenda yacu batwambika iyabo. Muri gereza natangiye gukoreshwa imirimo ivunanye aho batujyanaga mu mirima guhinga tugataha mu mugoroba ari nako badukubita, twataha bakatugaburira kawunga yaboze isharira, n’agace k’agakombe k’ibishyimbo bidahiye”.

Nteziryayo avuga ko mu gushakisha uburyo yava muri gereza yahamagaye umuryango we bagurisha isambu bamwoherereza amashilingi ya Uganda 1,200,000, kubera ko uwashakaga kuvugana n’umuryango we mu bijyanye n’uburyo bwo kubona ayo mafaranga ngo yafashwaga kuvugana na bo.

Mugenzi we, Uwamahirwe Desanges wo mu karere ka Rubavu, ati “Nagiye gusura inshuti zanjye ziba muri Uganda mu kwezi kwa Gatanu 2019. Natinzeyo kuko nagezeyo ndarwara, mu gihe cyo gutaha bamfatira Kisoro aho twari mu modoka batwaka ibyangombwa batujyana mu kibuga cya gisirikare ahitwa Nyakabande”.

Akomeza agira ati “Baduteranyirije hamwe batangira kutuvangura basaba Abanyarwanda kujya ukwabo Abagande ukwabo n’abandi bari baturutse mu bihugu binyuranye. Bakimara kutubarura, abandi barabarekuye, Abanyarwanda batujyana muri gereza ahari hafungiye abandi, nuko babanza kutwaka ibyo twari dufite birimo telefoni n’ibindi, batwambura n’ibyo twari twambaye batwambika iyabo”.

Uwamahirwe avuga ko yatangiye kuba mu buzima bubi bwa gereza we n’Abanyarwanda bari bafunganywe, abonye ko imirimo akoreshwa imurenze, abona ko bishobora kumuviramo urupfu, yitabaza umuryango we bamwoherereza amafaranga yasabwaga.

Abo baturage 12 bageze mu Rwanda mu byiciro bibiri, aho itsinda rya mbere ryageze mu Rwanda ku gicamunsi abandi batandatu bagezwa ku mupaka mu ma saa moya z’umugoroba ku itariki 18 Ukuboza 2019, aho baje mu modoka y’igisirikare cya Uganda.

Abatashye bavuye muri gereza baragira inama Umunyarwanda wese ugitekereza kwerekeza mu gihugu cya Uganda kubireka, mu rwego rwo kurengera ubuzima bwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka