Mozambique: Maj Gen Vincent Nyakarundi yasuye inzego z’umutekano z’u Rwanda
Major General Vincent Nyakarundi, Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka ari kumwe na mugenzi we, Maj Gen Alberto Diago Nampele w’Ingabo za Mozambique (FADM) basuye inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri mu Karere ka Mocimboa da Praia na Palma mu ntara ya Cabo Delgado.

Ni mu ruzinduko rw’iminsi ibiri Maj Gen Vincent Nyakarundi yagiriye muri Mozambique, hagati y’itariki 11 na 12 Nyakanga nk’uko Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda yabitangaje.
Bakiriwe neza n’umuhuzabikorwa w’inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri muri Mozambique, Maj Gen Alex Kagame abasobanurira uko umutekano uhagaze ndetse n’ibikorwa bitandukanye bya gisirikare byagiye bikorwa mu guhangana n’imitwe y’iterabwoba muri Cabo Delgado.

Maj Gen Vincent Nyakarundi yagejeje kuri aba bagize inzego z’umutekano z’u Rwanda ubutumwa bw’ishimwe bw’umugaba mukuru w’ikirenga Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ku bikorwa bimaze kugeraho. Mbere yo guhura n’abagize izo nzego, yabanje kugirana ibiganiro n’ababakuriye abasaba gukomeza kuba maso, kongera ingufu mu bikorwa byo kurwanya umwanzi no kwirinda.
Nyuma y’inama yagiranye n’abagize inzego z’umutekano z’u Rwanda, Maj Gen Vincent Nyakarundi yasuye n’ibirindiro bya Nacala ahari ingabo za Mozambique, FADM kugira ngo mu rwego rwo kureba aho ibikorwa by’imyitozo izi ngabo zihabwa bigeze aho biteganyijwe ko bizasozwa mu mpera za Nyakanga 2024.


Ohereza igitekerezo
|