Mozambique: Inzego z’umutekano z’u Rwanda zashimiwe uruhare rwazo mu kurwanya iterabwoba
Umuyobozi Mukuru wa Polisi muri Mozambique, IGP Bernardino Raphael, yashimye inzego z’umutekano z’u Rwanda kubera uruhare rwazo mu kurwanya iterabwoba no kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado.
IGP Bernardino yasuye inzego z’umutekano z’u Rwanda tariki 01 Ukwakira 2023 ku cyicaro gikuru giherereye mu mujyi wa Mocimboa da Praia.
Uyu muyobozi yari aherekejwe na Lucas Mutandane Fororo, Umuyobozi wa Polisi mu Ntara ya Cabo Delgado, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi bw’ibanze ndetse n’abandi bayobozi ba Polisi muri iyo Ntara.
Ku cyicaro cy’inzego z’umutekano z’u Rwanda, IGP Bernardino yakiriwe na Maj Gen Alexis Kagame ushinzwe guhuza ibikorwa by’inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri mu Ntara ya Cabo Delgado, amusobanurira byimbitse uko umutekano uhagaze mu bice bitandukanye by’iyi Ntara.
Inzego z’umutekano z’u Rwanda zisanzwe zifite mu nshingano kugarura umutekano mu turere dutatu twa Cabo Delgado ari two; Mocimboa da Praia, Palma ndetse na Ancuabe.
IGP Bernardino mu butumwa yatanze, yabanje gushimira inzego z’umutekano z’u Rwanda kubera uruhare zagize kandi zikomeje no gushimangira mu kugarura amahoro n’umutekano ndetse no kurwanya iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado.
Ku itariki ya 30 Nzeri 2023, habaye kandi ibikorwa by’ubusabane byahuje inzego z’umutekano z’u Rwanda n’iza Mozambique birimo n’umupira w’amaguru wahuje impande zombi mu rwego rwo kwizihiza imyaka 59 ishize Mozambique ibonye ubwigenge. Ni ibirori byizihijwe tariki 25 Nzeri 2023.
Uyu mukino wa gicuti wahuje ikipe y’u Rwanda ya (RSF-3) n’iyo mu ngabo za Mozambique (FADM). Wabereye mu mujyi wa Mocimboa da Praia ku kibuga cya BG-3. Ingabo za Mozambique ni zo zatsinze uyu mukino ku bitego bitatu kuri kimwe (3-1).
Ubu busabane bwitabiriwe n’abayobozi batandukanye mu nzego z’umutekano za Mozambique (FADM) n’iz’u Rwanda (RSF) ndetse n’abaturage.
FADM yari ihagarariwe na Lt Col Nelya ZANGO, ushinzwe itumanaho ku biro bya CGS i Maputo na Lt Col Nomeado GOVENDE, uyobora Batayo ya FADM mu mujyi wa Mocimboa da Praia, naho RSF yari ihagarariwe n’abayobozi batandukanye mu ngabo z’u Rwanda.
Ohereza igitekerezo
|