Minisitiri Dr. Ugirashebuja, IGP Dan Munyuza na Col Ruhunga uyobora RIB bari muri Turukiya

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta, Dr. Ugirashebuja Emmanuel ari mu gihugu cya Turukiya aho yitabiriye inteko rusange ya 89 ihuza umuryango wa Polisi mpuzamahanga (Interpol). Iyi nama yatangiye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Ugushyingo 2021.

Minisitiri Dr. Ugirashebuja ari kumwe n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza n’Umuyobozi mukuru w’Urwego rw’ubugenzacyaha (RIB), Col (Rtd) Jeannot Ruhunga.

Inteko rusange ya 89 y’umuryango wa Interpol ibaye mu gihe Isi ihanganye n’icyorezo cya COVID-19. Iby’ingenzi bizigirwa muri iyi nama ni ukurebera hamwe ku ngamba zafatwa mu guhangana n’ingaruka za COVID-19 mu bihugu bigize umuryango wa Interpol.

Kugeza ubu abantu barenga miliyoni ebyiri ku isi yose bahitanwe n’icyorezo cya COVID-19, ni mu gihe mu Rwanda habarirwa abantu 1,341 bamaze guhitanwa n’iki cyorezo.

Muri iyi nteko rusange kandi hazarebwa ku bikorwa bya Polisi n’ikoranabuhanga, ibikorwa by’umuryango kuva mu mwaka wa 2022-2025, hazanarebwa ibijyanye n’ubufatanye. Iyi nteko rusange izasoza imirimo yayo tariki ya 25 Ugushyingo uyu mwaka aho hazanatorwa komite nyobozi nshya y’uyu muryango.

Mu mwaka wa 2015 u Rwanda ni rwo rwari rwakiriye inteko rusange y’umuryango wa Interpol.

Abitabiriye iyi nteko rusange batowe na za Leta z’ibihugu bigize uyu muryango, bakaba ari na bo bagize inteko nkuru y’umuryango iterana rimwe mu mwaka hagafatwa ibyemezo bikuru bigize gahunda z’umuryango, ibikenewe mu mibanire mpuzamahanga, imari na gahunda z’ibikorwa. Ibyo byemezo bishyirwa mu myanzuro y’inteko rusange.

Ni inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka