Minisitiri Biruta yasuye Ingabo z’u Rwanda ziri muri Santarafurika azishyiriye ubutumwa bwa Perezida Kagame

Hagati ya tariki 13 na 14 Mutarama 2022, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane mpuzamahanga, Dr Vincent Biruta, yasuye Batayo ya 57 ya Task Force y’u Rwanda ku cyicaro gikuru cyayo, kiri i Nzilla, mu murwa mukuru Bangui, ndetse na Batayo ya 8 n’iya 9 y’ingabo z’u Rwanda zishinzwe kubungabunga amahoro zibarizwa i Mpoko, i Bangui muri Repubulika ya Santarafurika. Yari aherekejwe n’umuyobozi ushinzwe iperereza mu ngabo, Brig Gen Vincent Nyakarundi.

Minisitiri Biruta yabagejejeho ubutumwa bwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, abifuriza umwaka mushya muhire kandi abashimira ko basohoje inshingano zabo, babikoranye imyitwarire myiza n’ubunyamwuga.

Minisitiri Biruta kandi yabahaye amakuru y’uko mu Rwanda umutekano uhagaze ndetse n’ingufu Igihugu cyashyize mu bikorwa byo kurwanya icyorezo cya Covid-19 harimo no guha inkingo abaturage. Yaboneyeho kubasobanurira uko umubano uhagaze hagati yu Rwanda n’ibihugu by’ibituranyi.

Umuyobozi ushinzwe iperereza mu ngabo z’u Rwanda, Brig Gen Vincent Nyakarundi, yasabye ingabo gukomeza kwiyemeza kuzuza inshingano zabo.

Ingabo z’u Rwanda zigize umubare munini w’Ingabo zitanga umusanzu mu bikorwa by’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Santarafurika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka